Mu ruzinduko arimo mu Burusiya,Perezida Jinping yavuze ko Putin ari inshuti ye y’amagara

  • admin
  • 07/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Burusiya. Rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi n’ubucuti bwa hafi afitanye na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya muri ibi bihe umubano wabo na Leta Zunze Ubumwe z’America utifashe neza.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu i Moscow,Perezida Xi Jinping yise mu genzi we w’Uburusiya Vladimir Putin ’inshuti nziza’.

Jinping yageze muri iki gihugu ku wa Gatatu nyuma yahise aha ikiganiro abanyamakuru avuga ko afitanye ubushuti bukomeye na mugenzi we w’Uburusiya.

Ati”Mu myaka itandatu ishize,tumaze guhura inshuro hafi 30.Uburusiya ni igihugu maze gusura inshuro nyinshi,kandi Perezida Putin ni inshuti yanjye ikomeye”.

Perezida Putin nawe yagaragaje ibyishimo avuga ko umubano w’Uburusiya n’Ubushinwa wageze aho utigeze ugera kuva cyera.Ni ubufatanye mu bintu byose no gukorera hamwe bigamije inyungu rusange ihuriweho n’ibihugu byombi.

Nubwo uru ruzinduko rugaragara nk’ururi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 70 y’umubano ibi bihugu bifitanye, runabaye mu gihe ibihugu byombi byitotombera uburyo bifashwe na Leta Zunze Ubumwe z’America. Yafatiye ibihano Uburusiya mu 2014; ubu iri mu gisa n’intambara y’ubucuruzi n’ubushinwa.

Uretse ibyo batumvikanaho na Washington, Ubushinwa n’Uburusiya bakomeje kugenda begeranywa n’uburyo babona kimwe ibirebana n’umutekano ku isi.

Umwaka ushize Uburusiya bwakiriye abasirikare b’ubushinwa 3,200 baza gufatanya n’ab’Uburusiya 300,000 mu myitozo ikaze ya gisirikare yiswe ‘Vostok-2018’yamaze icyumweru.

Mu nama Ishinzwe Amahoro kw’isi y’Umuryango w’Abibumbye, Uburusiya n’Ubushinwa bikunze kudashyigikira ibitekerezo by’Amerika ku ngingo zikomeye nk’ikibazo cya Syria, Koreya ya Ruguru na Iran. Iyo n’ingingo Perezida Putin yibukije amaze kubonana na Xi Jinping w’ubushinwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/06/2019
  • Hashize 5 years