Reba ibihe byiza Perezida Kagame na Madamu bagiriye muri Botswana[AMAFOTO]

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame na Madamu bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, aho basuye ibikorwa bitandukanye ndetse bakirwa ku meza na Perezida Mokgweetsi Masisi.

Perezida Kagame yabanje gusura ikigo gikora ibijyanye n’ubworozi butanga inyama cya FeedMaster Botswana, aho yamurikiwe imikorere n’uburyo bwo kwita ku matungo mbere yo kuyabyaza inyama zoherezwa mu mahanga.

Perezida Kagame yashimye uburyo yakiranywe urugwiro muri iki gihugu yari asuye ku nshuro ya mbere. Yavuze ko ubushake buri hagati y’ibihugu byombi bugaragaza ko nta gushidikanya ubu ubufatanye buzagera ku ntego yo guhindura imibereho y’abaturage b’ibi bihugu.

Ati “Abayobozi bacu bamaze iminsi hano bakorana na bagenzi babo mu rwego rwo gukomeza ubufatanye mu nzego z’ingenzi zizagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byombi. Sinshidikanya ko tuzabona umusaruro muri ibi bikorwa kuko twese dufite ubushake bwo gukorera mu mucyo, kubazwa ibyo dushinzwe ndetse n’abaturage bakagira uruhare mu itarembere ryabo.

Yavuze ko ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi bikomeje gukorana n’abandi banyamuryango mu kwishyira hamwe no guteza imbere uyu mugabane.

Foto:Village Urugwiro





















JPEG - 126.1 kb
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Botswana Mokgweetsi Masisi bahagarariye isinywa ry’amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi


JPEG - 99.5 kb
Perezida Kagame na mugenzi we wa Botswana basangiye mbere yo gusoza uruzinduko

Perezida Kagame na mugenzi we wa Botswana basangiye mbere yo gusoza uruzinduko

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 28/06/2019
  • Hashize 5 years