Uganda:Umuhanzi akaba n’umurwanashyaka w’ishyaka rya Bobi Wine yapfuye nyuma yo gushinyagurirwa

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years

Umuhanzi ‘Michael Kalinda’ wari uzwi nka Ziggy Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Ku wa 21 Nyakanga nibwo uyu musore wabarizwaga mu itsinda rya Firebase yashimuswe n’abantu batigeze bamenyekana ari kwerekeza kuri studio ye iri ahitwa Kamwokya, nyuma aza gusangwa ahitwa Mulago yakuwemo ijisho yanaciwe intoki ebyiri.

Yaguye mu bitaro bya Mulago aho yagejejwe ku mugoroba wo ku Cyumweru.

James Mubiru wakoranye na Ziggy Wine bya hafi yavuze ko uyu muhanzi yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Ati “Biragoye kubyiyumvisha ko umuvandimwe wanjye, inshuti ndetse n’uwo twafatanyaga urugendo mu buzima yitabye Imana. Twagerageje ibyo dushoboye byose mu bushobozi bwacu kugira ngo turebe ko yazanzamuka ariko byanza.”

Inkuru bifitanye isano:Uganda:Umurwanashyaka wa Bobi Wine yarakubiswe bikomeye akurwamo ijisho n’ibindi bice by’umubiri

Ziggy yari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda cyane ndetse n’umuhanzi ukizamuka wabarizwaga mu itsinda rya Firebase rya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Nyuma y’icyumweru aburiwe irengero yasanzwe i Mulago atavuga atanumva ndetse agaragaza ibikomere byo gushya ku mubiri we wose, bikekwa ko uwabimukoreye yifashishije ipasi y’umuriro w’amashanyarazi.

Ibintu byose yari afite barabimwambuye ndetse na moto yari atwaye ku munsi yaburiyeho nayo yarabuze.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, aherutse kubwira The Monitor ko abo mu muryango wa Ziggy Wine bagize ubwoba bwo kubibwira polisi ariko ko polisi igiye kubikurikirana hanyuma bakagaragaza ibyavuyemo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years