Ibyaranze igikorwa cy’umuganda n’umuganura ku banyarwanda batuye mu Bubiligi[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years

Abanyarwanda batuye mu karere ka Flandre Occidentale mu Bubiligi, bahuriye hamwe n’abandi banyarwanda baturutse hirya no hino muri icyo gihugu bizihiza umunsi w’Umuganura numa y’igikorwa cy’umuganda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2019,kibera mu mujyi wa Blankenberg uherereye ku nkengero z’inyanja ya Ruguru.

Ni itariki kandi yaranzwe n’ibice bibiri by’ingenzi byose bayagaragzaga ukwihesha agaciro nk’abanyarwanda batuye mu Bubiligi,birimo igikorwa cyo gukora umuganda no kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura n’ubusabane nk’uko basanzwe babikora buri mwaka.

Muri uyu muhango harimo n’abayobozi bakomeye barimo Ambasaderi Rugira Amandin n’itsinda ry’abadipolomate b’u Rwanda mu Bubiligi n’abajyanama muri iyo Ambassade hakiyongeraho n’inshuti z’u Rwanda zo muri icyo gihugu.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu gace ka Flandre Occidentale,Yvette Umutangana, yabwiye Muhabura.rw ko igikorwa cy’umuganda bakoze ari ikintu kibaranga nk’abanyarwanda aho bari hose.

Yagize ati “Uyu muganda dukora hano si ukuvuga ko haba hari umwanda, aka karere dutuyemo hari isuku by’umwihariko, ariko tuba dushaka kwereka abatuye aka karere ko natwe iki ari icyintu cyituranga nk’abanyarwanda kandi ko igihugu cyacu twiyemeje ko gikomeza kuba mu bisukuye ku buryo twifuza haba muri Afurika n’ahandi hose.

Umutangana yashimiye abitabiriye uyu muhango bose baturutse hiry no hino n’uburyo bitabira igikorwa cy’umuganda n’Umuganura bagafatanya n’abandi b’Abanyarwanda ndetse kandi anashimira abagize itsinda ry’amabasade y’u Rwanda.

.Inkuru bifitanye isano:Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bateguye igikorwa cy’umuganda n’umuganura ahazamurikwa ibyo bamaze kugeraho

Uwugarariye u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Rugira Amandin yashimiye abitabiriye iki gikorwa anabibutsa ko umuganura ari igikorwa gifite igisobanuro gikomeye mu bukungu bw’igihugu.

Ati “Umuganura ni igikorwa gifite icyo kivuze mu kwishimira ibigenda bigerwaho mu bukungu n’imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda, ni uburyo bwo guhura tugasabana kandi tugahanahana amakuru.”

Muri ubwo butumwa kandi yaboneyeho gutumira abari bitabiriye uwo muhango kuzitabira umunsi wa Rwanda day 2019 izabera i Bonn mu gihugu cy’u Budage.

Uyobora Diaspora nyarwanda, Gilles Bazambanza,yishimiye uko iki gikorwa cyateguwe anashishikariza abanyarwanda gukomeza kugira ibikorwa by’umuco nk’ibi binagaragaza isura nziza y’igihugu cyabo.

Umwe mu bayobozi b’umujyi wa Brigge ,Mathijs Goderis,we yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza ari nayo mpamvu ibyo yabonesheje amaso ye babikopeye bakazabikora mu karere kabo.

Usibye abanyarwanda baba mu Bubiligi,iki gikorwa kandi kitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara n’itsinda rimufasha, rigizwe na Aliine Kagoyire, Niragira Athanasie n’abandi bari bavanye i Kigali baje gushishikariza abanyarwanda kugira za konti za Equity mu gihugu cyabo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Umutangana nk’umuyobozi wa Diaspora nyarwanda mu gace ka Flandre Occidentale yongeye kandi ashimira bikomeye Equity Bank yateye inkunga ibi bikorwa by’umuganura ndetse n’abakozi bayo bigomwe bakaza kwifatanya nabo muri ibyo bikorwa.

Igikorwa cy’umuganda










JPEG - 380.9 kb
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu gace ka Flandre Occidentale,Yvette Umutangana yavuze ko igikorwa cy’umuganda ari ikintu kibaranga nk’abanyarwanda aho bari hose

Nyuma y’umuganda bitabiriye umuhango wo kwizihiza umuganura




Abanyarwanda bamuritse ibyo bakora




Bacinye akadiho mu ndirimbo za kinyarwanda



JPEG - 255.2 kb
Mathijs Goderis yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza ari nayo mpamvu ibyo yiboneye agomba kubyigiraho bakabikora mu karere kabo

Uwineza Sylvie Belgium MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/08/2019
  • Hashize 5 years