Musanze: Inka y’umuturage yatemwe irakomeretswa bikomeye

  • Ruhumuriza Richard
  • 25/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Gahama, inka yari yaratanzwe muri gahunda ya Girinka y’uwitwa Mugabo Innocent yatemwe irakomereka bikomeye, hagakekwa ko ari nyir’ubwite wabyikoreye.

Aya makuru yamenyekanye ahagana saa Sita n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020, ubwo nyir’urugo yari abyutse kuko yari yumvise urusaku rw’abantu banyuze iwe, agasanga ari abari bahetse umurwayi bamujyanye kwa muganga. Ngo yagarutse amurika itoroshi mu kiraro cy’inka ye asanga iryamye mu maraso menshi, arebye asanga bayitemye amaguru y’inyuma, ahera ko atabaza irondo riramutabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gakoro, Mukankusi Eugénie, yavuze ko amakuru bayamenye mu gicuku ubwo uwatemewe inka yatabazaga.

Yavuze ko hakekwa ko ari nyir’ubwite wabyikoreye kuko atari ubwa mbere inka itemwa kuko n’inyana yayo yigeze kwibwa iburirwa irengero abaturage batanga amakuru ko ashobora kuba yari abyihishe inyuma.

Yagize ati “Saa sita n’igice nahamagawe n’abanyerondo bambwira ko batabaye uyu mugabo, bagasanga yatemewe inka. Twagezeyo turi kumwe na polisi. Turakeka ko nyir’iyi nka ariwe wabikoze kuko mu gihe twari muri guma mu rugo iyi nka yaratemwe mu gihanga no ku kaboko atanga amakuru akererewe. Inka yavuwe ukwezi kose, akanavuga ko nta muntu babana nabi yakeka ko yabikoze.’’

Nyuma yaho inyana y’iyi nka yari igeze igihe cyo kwiturwa nayo yaribwe iburirwa irengero burundu, nabwo mu makuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko ariwe wabigizemo uruhare kugira ngo bayibe ndetse bakanavuga ko iyi nka itemwa bwa mbere bakeka ko ariwe wabikoze ugereranyije n’igihe yatangiye amakuru.

Kuri ubu Mugabo yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Cyuve kugira ngo abisobanure neza hagendewe ku makuru yatanzwe kugira ngo ukuri kumenyekane, hanakorwe irindi perereza.

  • Ruhumuriza Richard
  • 25/10/2020
  • Hashize 4 years