DR Congo Imurenge : Col Makanika yatangaje ko yarashe aba Mai Mai abambura uduce bari barigaruriye twa banyamurenge

  • admin
  • 05/06/2020
  • Hashize 4 years

Hashize igihe igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gitangaje ko Col. Michel Rukunda wari mu bakuru muri izi ngabo muri teritwari ya Walikale yatorotse. Ubu uyu musirikare yamaze kwitwa umwanzi w’igihugu, ku nshuro ya mbere yatanze ubutumwa nyuma yo gutoroka, avuga ko yagiye kwifatanya n’abaturage batereranwe.

Hashize igihe abiganjemo Abanyamulenge batuye muri Minembwe mu misozi ya Uvira ndetse no muri Fizi mu majyepfo y’uburasirazuba bagabwaho ibitero n’imitwe irangajwe imbere na Mai Mai Yakutumba. Barishwe, batwikirwa amazu, banyagwa inka zabo, abandi bava mu ngo bari batuyemo. Byagezeho aho ubu bwicanyi bugereranwa na jenoside, Abanyamulenge baratabarizwa ngo amahanga agire icyo akora ariko ntibyagira icyo bitanga.

Kuva ku cyumweru kugeza kuwa gatatu mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Minembwe muri teritwari ya Uvira, Kivu y’Epfo, haravugwa imirwano ikomeye ishyamiranyije imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko y’Abanyamulenge, Abanyindu,Abafulero n’abandi.

Kuwa gatatu, Pierrot Kaluba ukuriye ubwoko bw’Abanyindu yavuze ko ibintu bimeze nabi, igihugu cyose cyasambutse ashinja abarwanyi b’Abanyamulenge bayobowe na Col Michel Rukunda bahimba Makanika, kubatera bakica abaturage.

Pierrot Kaluba yagize ati “Ibintu bimeze nabi, igihugu cyose cyasambutse”

Col Makanika yatangarije radiyo ya bongereza bbc MUHABURA.RW icyesha iyinkuru ko arimo ku rwana n’Aba-Mai-mai kandi yabasubije inyuma akabambura aho bari barigaruriye.

Mu karere ka Minembwe ubushyamirane buhamaze igihe bwatumye abarenga abagera ku 46,000 bava mu byabo barahunga nk’uko umukuru wako Gad Mukiza aheruka ku bitangaza .

Pierrot Kaluba yavuze ko imirwano yatangiye ku cyumweru ubwo Col Makanika n’abarwanyi be bagabye igitero mu gitondo bavuye muri teritwari ya Uvira bagatera muya Fizi ahitwa Murambya.

Pierrot yagize Ati: “Bararashe hapfa abantu 25 hakomereka 15, abo bapfuye harimo abana bane(4) abagabo 16 n’abagore batanu. Ibimenyetso dufite ni impunzi zatubwiye amakuru”.

Akomeza Avuga ko bucyeye kuwa mbere imirwano yakomeje, abarwanyi ba Makanika ngo bafite imbaraga nyinshi batwitse uduce twa Kabara, Zinda, Kivumu kuwa gatatu batera ahitwa Nyamala.

Kaluba ati: “Abarwana ni Makanika urwana n’abasivili b’Ababembe n’Abanyindu n’aba Mai Mai… ayoboye Gumino ivanzemo n’izindi ngabo tutazi, bavuga ko harimo n’Abarundi”.

Kaluba avuga ko imirwano iri kuba idasanzwe, ati: “Ubu imirwano yaje ni imirwano ikaze, irakoresha imbunda zikomeye za rutura”.

Avuga ko abaturage benshi, barimo n’abo mu bwoko ayoboye, bahunze bagana mu gace ka Moyen Plateau kuko abarwanyi ba Col Makanika bagenda batwika inzu. Akemeza ko nta ngabo za leta zihari zo kubatabara.

Ati: “Ingabo ziri ahitwa mu Bujombo na Mikenke ahandi n’uduhari tubiri ntitwabasha kubarwanya twahise duhunga, ni abantu bakomeye cyane”.

Col Michel Rukunda uzwi cyane Makanika yahoze mu ngabo za leta azivamo atorotse mu mwaka ushize, avuga ko yagiye kurwanira abo mu bwoko bwe bw’Abanyamulenge buganirijwe.

Makanika Yavuze ko kwa kane yari ahitwa Kamombo muri teritwari ya Fizi aho avuga ko yageze arwana n’aba Mai Mai.

Abajijwe icyo bapfa muri iyo mirwano yagize ati: “Turapfa icyo baziza Abanyamulenge bafite umugambi wo kudutsemba no kuturandura iwacu, duhinduka impunzi dufata imbunda kugira ngo twirwaneho”.

Col Makanika ahakana ko ari umuyobozi wa Gumino, avuga ko nta mutwe w’inyeshyamba ayoboye ahubwo ari kumwe n’abasiviri bafashe imbunda ngo baharanire uburenganzira bwo kubaho.

Avuga ko imbunda bazambura abaMai-Mai barwana ati: “turanazishaka nk’uko nabo bazishaka, tukazibona”.

Makanika avuga ko ibibazo byabo leta ibizi ariko ntacyo ibikoraho.

Ati: “Twaravuze, abantu baraboroze babura gitabara, ugasanga abasirikare ba leta bari mu karere bararinda abaturage b’ubwoko bumwe abandi bakabanyaga, hanyuma ngo tubyihanganire tubireke?”

Makanika avuga ko kuwa kane imirwano yabaye ihagaze kuko bavanye abaMai-Mai mu turere bari barigaruriye, we avuga ko abapfiriye mu mirwano atari abasiviri.

Coronel Makanika Ati: ” Nta musiviri wapfuye, abo bavuga 25 ni abaMai-mai bupfuye, barimo n’ababayoboye”.

Col. Makanika ahakana ibyo ashinjwa, avuga ko atashoboye gukomeza kwihanganira uburyo abaturage badafite kirengera bakomeje kwicwa, bagabwaho ibitero. Ati: “Naje gufatanya n’abaturage, atari abanyamulenge gusa, abari mu kaga ko kwicwa urubozo, gutotezwa, kuvanwa mu byabo no kwicwa n’imitwe y’abanyamahanga irimo Red Tabara na FOREBU.”

Ku bijyanye no gufatanya na P5 mu kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Col. Makanika avuga ko nta mutwe yagiye kurema kandi ngo uretse no kuba umwanzi w’u Rwanda, si n’umwanzi wa Congo, ababivuga ngo bafite icyo bashingiyeho kibafitiye inyungu.

Tariki 8 Mutarama 2020, i Mulenge byatangajwe ko icyo gihe hari igitero cyagabwe na Mai Mai Yakutumba nk’uko byatangajwe n’umudepite ukomoka i Mulenge, Me Moïse Nyarugabo. Icyo gihe yanavuze ko Hari ikindi gitero cyagabwe muri aka gace tariki ya 13 Mutarama 2020 bikica abanyamurenge .

Nyuma yaho hatambutse Ubutumwa butabariza Abanyamulenge ndetse n’amafoto yashyizwe hanze agaragaza ubwicanyi bubakorerwa byakabaye impamvu ituma amahanga ahaguruka, akajya kubatabara niba koko leta ya Congo idashobora kubikora. Mu gihe bitabaye ibyo, Abanyamulenge ubwabo bari mu nzego zitandukanye zirimo n’izikomeye mu gihugu, bifatanyije n’abandi bafite umutima wo gutabara bashobora kwifatanya na Col. Rukunda bakarinda ubuzima bw’abaho n’ubwo byagereranyijwe no kwigomeka.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/06/2020
  • Hashize 4 years