Umusirikare w’u Rwanda yabaye indashyikirwa mu guhugura bagenzi mu basirikare bakuru basoje amasomo muri Uganda

  • admin
  • 19/06/2020
  • Hashize 4 years

Abasirikare bakuru 43 barimo Umunyarwanda Maj Rogers Kabungo , uwaturutse muri Kenya, uwaturutse muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), basoje amasomo y’ikiciro cya kabiri bamazemo umwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Jinja muri Uganda.

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’iryo shuri agaragaza ko mu bitabiriye ayo masomo harimo abasirikare bakuru ba Uganda 32 n’abandi bahagarariye ibihugu by’Afurika byiganjemo ibya EAC.

Maj Rogers Kabungo yahawe igihembo cyo kuba yarabaye indashikirwa mu bijyanye no guhugura bagenzi be. Abandi babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye harimo Maj Adnan Kaale wo muri Uganda, Lt Col SM Kitoni waturutse muri Kenya, Lt Col CT Wobugabe (Uganda), Maj Olive Komutegeki (Uganda).

Umuhango wo gusoza ayo masomo wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo ya Uganda ushinzwe abasezerewe mu ngabo, Christopher Kibanzanga.

Kibanzanga yashimiye abitabiriye amasomo baturutse mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko ashimira ingabo zo mu gihugu ke (UPDF) zidahwema guharanira amahoro n’umutekano.

Yavuze ko nubwo Afurika muri rusange ikomeje guhura n’ingorane muri ibi bihe, abasoje amasomo basabwe gukora ubushakashatsi, bagahora biyungura ubumenyi bakaza n’imyitozo, mu rwego rwo gutyaza ubuhanga n’ubushobozi bikuraho izo ngorane zose zugarije uwo mugabane.

Yagize ati: “Tugomba guhora mu myitozo twubaka ubushobozi budufasha guhangana n’imbogamizi zivuka zitunguranye, cyane cyane izikeneye ubumenyi butari ubwo mu ntambara, nka COVID-19 n’inzige.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF Gen David Muhoozi, yavuze ko abasirikare bahawe ubumenyi bw’ikiciro cya kabiri (Grade II) babonye ikintu k’ingenzi.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, umuhango wo gusoza amasomo wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo arimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki no gusiga intera ihagije hagati y’umuntu n’unsi

Umuhango wanitabiriwe n’abasirikare bake n’abatumirwa bo mu bihugu bya EAC. Kuri ubu nta miryango y’abasoje amasomo yatumiwe nk’uko bisanzwe bigenda mu rwego rwo koroshya uburyo bwo guhana intera ihagije.





Chief editor/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/06/2020
  • Hashize 4 years