Kuri Pasika umugabo yabambwe ku giti yigana yesu inshuro ya 32 [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years

Ruben Enaje, w’imyaka 58 y’amavuko ukomoka mu gace kitwa Cutud mu birometero 76 uvuye mu murwa mukuru Manila mu gihugu cya Philipine,yabambwe ku musaraba nka Yesu kuwa Gatanu ku nshuro ya 32 dore ko nta Pasika nimwe imucika adakorewe icyo gikorwa cyo kubambwa.

Uyu mugabo kandi atangaza ko nta kibazo aterwa no kuba bahora bamutera imisumari dore ko ngo n’ibikomere bitakimubabaza habe na gato. Mu kumubamba hakoreshwa imisumari nkuko byagenze kuri Yesu.

Bamaze kumukura kuri icyo giti yari abambweho bakamushyira ku kazuba ngo yote,yavuze ko mu bihe byambere akorerwa ibi yababaraga ariko ubu arumva nta kibazo.

Ruben Enaje yagize ati”Mu bihe byambere natahaga mu rugo nakomeretse ndetse ncumbagira ariko uyu mwaka ndumva meze neza ntakibazo.”

Yavuze kandi ko yizerera ko impuwe za kiliziya katolika zimufasha kutumva ububabare aho Imana iza ikamwihanganisha.

Ruben Enaje yagize ati“Numva imana imbwira iti’komereza aho,ntucike intege”.

Enaje yavuze ko yumva agikomeye kuburyo asigaje kubambwa incuro eshatu kugeza agejeje ku myaka 60 y’amavuko.Muri ako gace habambwe abantu batatu harimo n’umugore umwe.

Mu gihugu cya Philippines aho 80% by’abaturage basaga Miliyoni 105 ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika, Umugabo witwa Ruben Enaje amaze kubambwa inshuro zigera kuri mirongo itatu n’ebyiri (32) ashushanya Yezu ku musaraba.









Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/04/2018
  • Hashize 6 years