Umugabo yafashwe arimo gucuragura yiregura avuga ko yararimo gukora siporo

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years

Umugabo w’ umucuraguzi utuye mu gace Nakuru muri Kenya yafashwe yambaye ikabutura bivugwa ko yarimo gucuragura dore ko yari amaze iminsi myinshi yarabujije abantu gutora agatotsi kubera ibyo bikorwa bye,maze bakimara kumufata ageze mu buyozi yiregura avuga ko yakoraga siporo.

Uyu mugabo yafashwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nyuma y’igihe kirekire yarabujije akora ibikorwa bye birimo kwiruka mu ijoro mu gihe abandi bavuga ko uyu mugabo yari umucuraguzi ndetse yishe amatungo y’abaturage ku buryo yabuzaga bamwe gusinzira kubera imigenzo ye ya gakondo akora mu gicuku.

Cyera kabaye uyu mugabo yaje gufatwamu ijoro yambaye ikabutura gusa ubwo yagezwaga mu buyobzi yavuze ko bamubeshyera kuko bamufashe arimo kwiruka akora siporo , abajijwe ibikorwa akora bibuza abantu gusinzira yavuze ko uretse kuba imirindi ye yababuzaga gusinzira nta kindi gikorwa akora kidasanzwe cyababuza gutora agatotsi.

Yagize ati ”Bamfashe ndimo gukora siporo […] uretse kuba imirindi yanjye yababuza gusinzira nta kindi gikorwa nkora kidasanzwe cyababuza gusinzira.”

Bamwe mu bafashe uyu mucuraguzi bavuze ko yaramaze igihe kingana n’ amezi agera kuri 3 ababuza gusinzira kuko ibikorwa bye yabikoraga mu bihe bitandukanye ,ikindi ni uko bamwe muri ba kavukire bo muri Nakuru bavuze ko na se yakoraga aka kazi ndetse ko ashobora kuba yarabimusigiye nyuma yuko arwaye indwara ikamuhitana.

Uyu mugabo w’umucuragizi yahawe igihano cyo gutanga inka 5 mu gace ka Nakuru kuko gatuyemo aborozi babuze amatungo yabo mu kanya nk’ ako guhumbya batazi impamvu zipfuye aho bavuze ko uyu mugabo ariwe wazishe ndetse ko agomba kuzishyura bitabaye ibyo bazimuzize agende nka zo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/04/2018
  • Hashize 6 years