Umuganga yatawe muri yombi nyuma yo kwiba uruhinja rw’abandi akarugurisha

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years

Umuganga kazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos yatawe muri yombi nyuma yo kugurisha uruhinja rw’umubyeyi yari amze kubyaza akamubeshya ko umwana we yapfuye ndetse ko yamaze no kumushyingura.

Uyu muganga yakoze aya mahano no guhemuka nyuma y’uko yemerewe akayabo k’ibihumbi 350 by’ama Naira akoreshwa muri Nigeria.Yakoreraga ivuriro rya Trinity Clinic riherereye Ifako-Ijaiye muri Nigeria.

Kuwa Kane Taliki ya 21 Werurwe 2019 nibwo yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa amaze kugurisha uru ruhinja rw’abandi.

Ubwo uyu muganga yabwiraga uyu mugore ko umwana we yapfuye,abagize umuryango we bamusabye kuzana umurambo we arawubura niko kwitabaza inzego z’umutekano zimuta muri yombi ari kugurisha uyu mwana.

Amakuru ducyesha urubuga rwa legit.ng yemeza ko uyu muganga yari agiye kugurisha uru ruhinja mu muryango w’abakire batuye i Lagos nyuma yo kubwira ba nyiri umwana ko yavutse yapfuye agahitamo kubafasha kumushyingura.

Ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa basabye uyu muganga kubereka aho yashyinguye uyu mwana w’uruhinja,bitabaza polisi iraza imuhata ibibazo.Nyuma ibibazo bimurembeje yahise ajyana polisi aho yagurishije uyu mwana.

Nyuma yo gusubiza ababyeyi uruhinja rwabo, polisi yahise ijyana gufungira uwo muganga ndetse n’abakiriya bari baguze urwo ruhinj kumungira kuri sitasiyo yayo ya Meiran.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/03/2019
  • Hashize 5 years