Ese waba uzi impamvu kubaho utagira umukunzi bigira akamaro cyane cyane ku bakobwa??

  • admin
  • 18/08/2015
  • Hashize 9 years

N’ubwo kubaho ufite umukunzi ari ibintu binezeza ariko akenshi usanga hari ingaruka bigira zitari nziza kimwe n’uko kwiberaho udafite umukunzi usanga nabwo hari aho biba byiza dukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu bijyanye n’urukundo ndetse n’ibitekerezo tugenda duhabwa n’abakunzi b’urubuga rwacu twabateguriye bimwe mu byiza byo kubaho mubuzima butagira umukunzi.

1.Kubaho utagira umukunzi burya bitandukanye no kuba wenyine: akenshi abantu batagira abakunzi ntago biba bisobanuye ko batagira inshuti ahubwo usanga aribo bakunze kugira inshuti nyinshi kuberako nta muntu uba abishisha ngo wenda barafashwe cyangwa bafite abakunzi.

2.Ubwigenge n’ubwisanzure:iyo akenshi umuntu avuze ngo kana ka arigenga usanga aba ashaka gusobanura ko uwo muntu ari wamuntu urangwa n’ibikorwa bibi gusa kuko aba adafite umuntu umucunga ariko aha si cyo bishatse gusobanura ahubwo ni ukuvuga ko uba ufite umwanya wo guha buri muntu wese mu nshuti zawe kuko utaba ugira ikibazo ngo umwanya munini urawuha uwo ukunda kurusha abandi kuko bose uba ubakunda mu buryo bungana

.


Kubaho mumudendezo wawe ntawe ukugenzura

3.Gusabana na bose: akenshi ujya usanga nk’umuhungu mukundana yirirwa agushinja ku mucs inyuma cyangwa ukumva ahora akubaza abahungu bose muziranye ndetse n’amasano mufitanye, aho mwahuriye ibyo muba muganira n’ibindi byinshi ukumva muri wowe birakubangamiye. Ariko burya ngo ikiza cyo kutagira umukunzi ntaho uhurira n’uwo muruho wo kwirirwa usobanurira umuntu ngo uriya dupfana iki cyangwa twiganye aha n’aha.

4.Bikurinda guhora bagusaba kugaragaza kumbuga nkoranya mbuga uwo mukundana kuko burya iyo ufite umukunzi ntago ujya wemererwa gushyira cyangwa kwandika ibyo wishakiye cyangwa wumva bikurimo byose kuko uba wikanga ngo wenda umukunzi wawe yabibona nabi cyangwa mubundi buryo butari bwiza.

5.Kukijyanye no gusohokana n’inshuti zawe uba ufite ubudakumirwa kuko aha wajyana n’abahungu ijana cyangwa abo ushaka bose ntawe uzakuryoza kumuca inyuma cyangwa kukugenzura muburyo ubwo aribwo bwose.

Nubwo hari ibyiza byo kutagira umukunzi ariko ntitwakwirengagiza ko ahari ikiza n’ikibi gishobora kuhaboneka bivuze ngo hari n’ibibi byo kutagira umukunzi tuzabibagezahomu nkuru yacu itaha.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 18/08/2015
  • Hashize 9 years