Mukobwa:Ibibazo byiza wabaza umukunzi wawe kuri st valentin !

  • admin
  • 11/02/2018
  • Hashize 6 years

Mugihe turi kwitegura umunsi mukuru w’abakundana uzwi mu ndimi z’amahanga nka st valentin birashoboka ko wahura n’umusore bwa mbere bikaba ngombwa ko mutangira gukundana. Niba winjiye murukundo bwambere n’umusore ugomba kumenya byinshi kuri we kandi ibibazo bimwe na bimwe wa mubaza byakubwira byinshi kuri we.

Ibi bibazo 12 byakubwira byinshi kumusore mugiye guteretana

1.Kubera iki unkunda?

Iki kibazo kizagufasha kumenya uburyo wafata imyanzuro murukundo rwawe.

2.Umuryango wawe mu banye mute?

Iki kibazo nicyo gipimo cyiza cyo kumenya uburyo umuryango w’umusore umeranye nawe; niba yahatirijwe kubaka umuryango we cyangwa niba ari umwanzuro we, imiryango iduha imirongo ngenderwaho kuruta uko twabitekereza kandi ahahise humuryango w’umuntu hakubwira byinshi kuri we.

3.Uko umubano we mu rukundo wari uhagaze mubihe byashize

Atari uko ukeneye kumenya byinshi kumukunzi bakundanaga ahubwo kumenya uko byari byifashe nuwo bakundanaga byagufasha mu rukundo rwawe. Iki kibazo cyagufasha kumenya imico y’umusore niba ari myiza cyangwa mibi.

4. Urukundo ni iki kuri wowe?

Si buri wese wizerera murukundo cyangwa urukundo rubaho. Iki kibazo kizakubwira byimbitse uburyo yizerera mu rukundo uzamenya niba agufitiye urukundo.

5. Ni iki ukeneye murukundo?

Buri wese aba afite icyo acyeneye mu rukundo, kandi abantu bakenera ibintu bitandukanye. Iki kibazo kizagufasha kumenya intego ye n’urukundo ashaka ndetse icyo urukundo ruvuze kuri we.

6. Wifuza umugore umeze ute?

Abagabo benshi bakenera ibintu bitandukanye kubagore babo ; ibyo Kalisa yagenderaho sibyo Karekezi yagenderaho bityo kumenya imico umugabo yifuza bizagufasha kumenya niba uri mubo yakenera.

7. Ni iki ikunda kiba cya kurangaza?

Ibyo umuntu akunda byerekana uwo umuntu uwo ari we. Niba adasesagura cyangwa ufata ibyemezo, niba akundana bidafashe byo kwishimisha cyangwa byagateganyo.

8. Ese wifuza gutereta isugi?

Izere ibi. Si buri mugabo wese wakunda isugi kandi si buri mugabo waha agaciro umugore utarahura n’umugabo. Abagabo bamwe bibaza cyane ku masugi mugihe abandi batabiha umwanya . Iki kibazo kizagufasha kumenya uruhande ahagazemo kuri ibyo.

9.Uhagaze mu ruhe ruhande kubijyanye no kudakora imibonano mpuzabitsina mbere yuko dushakana?

Ni Umusore wategereza? Niba udakeneye kuryamana nawe bizaba ari byiza cyangwa azagerageza kuguhatiriza. Iki kibazo kizagufasha kumenya byinshi cyane.

10. Ese waba indahemuka?

Gutereta umukobwa udakeneye imibonano mpuzabitsina ni kimwe kigufshsa kuba indahemuka. ku musore ni umutwaro uremereye cyane kubera wowe mugihe mutaranaryamana.

11. Ni izihe ntego ufite mu buzima bwawe ?

Ni ingenzi kumenya intego y’umusore wawe n’inzozi afite mu buzima bwe,ibyo yifuza kuzageraho ejo hazaza n’uburyo akora kugira ngo abigereho.

12.Ni he wibona mu myaka itanu iri imbere?

Iki ni ikibazo kigufi cyoroshye kumva gusa cyagufasha kumenya intego ze n’intumbero afite .wamenya byinshi kuriwe uramutse umuteze yombi witonze.

Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 11/02/2018
  • Hashize 6 years