Mu mvura y’amahindu abaturage bo muri Kenya bitabiriye Misa ya Papa Francis

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 8 years

Papa Francis yasomeye misa abakirisitu babarirwa mu bihumbi magana kuri Kaminuza ya Nairobi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nyamara hari bamwe bahisemo gutaha misa itaratangira batinya ko umubyigano wabahitana nk’uko biherutse kugendekera Abayisilamu bari i Maka.

Ubuyobozi bwa Kenya bwari bwatangaje ko iyo misa iritabirwa n’abantu basaga miliyoni n’ibihumbi magana ane, naho Vatikani ikavuga ko iritabirwa nibura na 500 000. Umwe mu bayobozi bari bitabiriye misa, Sarah Ondiso yabwiye AP ko yageze aho yagombaga kubera saa kumi n’igice ariko agasubirayo misa itaratangira.

Yasobanuye ko yategereje amasaha abiri ku murongo utava aho uri, nyuma imbaga y’abari bategereje ikoherezwa ku yandi marembo hakaba akavuyo ku buryo n’abashinzwe umutekano babuze icyo bakora. Ati” Byari biteguye nabi, twese byatubabaje.” Uretse umuvundo, abashoboye kwinjira banyagiwe amasaha menshi bategereje ko misa ya papa itangira.




Papa yanenze imitegurire y’iyi misa

Mu nyigisho ye, Papa Francis yasabye rubanda kwirinda ikintu cyose cyatuma umwana utaravuka avutswa ubuzima. Ati” Duhamagariwe kwirinda imico ikurura ubwirasi mu bagabo, igakomeretsa cyangwa ikandavuza abagore, igashyira mu kaga ubuzima bw’umwana muziranenge utaravuka.” Yabasabye gushinga ingo kandi bakirinda ko zasenyuka. Ati’ Ukwemera dufite mu ijambo ry’Imana kuduhamagarira gufasha imiryango mu nshingano ifite muri sosiyete, kwemera umwana nk’umugisha muri iyi Si.”

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 8 years