Rubavu:Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti yahaye u Rwanda Umugisha

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years

Umuyobozi W’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, Ted Wilson, yahamije umugisha Imana yahaye ubutaka bw’u Rwanda mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu guhera kuri uyu wa Gatanu.

Ted Wilson, wageze mu Rwanda guhera ku mugoroba wok u wa Kane yakiriwe bidasanzwe mu Karere ka Rubavu aho azamara ibyumweru bibiri mu ivugabutumwa rigamije gukangurira abanyarwanda kugandukira Imana bumvira amategeko yayo n’ay’igihugu. Iri vugabutumwa riteganyijwe mu turere 30 tw’u Rwanda rizakorerwa mu duce dusaga 2300. Akigera mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu, Ted Wilson yakiranywe ibyishimo byinshi n’imbaga y’Abadivantisiti bari bamaze iminsi myinshi bamwiteguye cyane ko ibikorwa byo kumwitegura byari bimaze igihe kitari gito bikorwa.

Ted Wilson yavuze ko na we yashimishijwe n’uburyo yakiriwe n’abakirisito, anavuga ko ubutaka bw’u Rwanda bwahawe umugisha ndetse yongera gusaba Imana gukomeza kurwongerera imigisha. Yahamije ko kuba u Rwanda rufite ibyiza nyaburanga byinshi n’umutekano usesuye nta gisa na byo, ati “Mufite igihugu cyiza gituje, ni ahantu nabonye heza ho kuba; muri Abanyamugisha banyarwanda. Naje kubasura ngira ngo tumarane ibyumweru bibiri nabakunze cyane kandi nakunze igihugu cyanyu muratekanye. Ubutumwa nzatanga mfite icyizere ko buzacengera imitima kuko ibisabwa byose mubyujuje murusheho gukundana.” Abakirisito b’Abadivantisite bavuga ko uku gusura u Rwanda n’Akarere ka Rubavu by’umwihariko hari umusaruro mwinshi bizatanga yaba mu ivugabutumwa ndetse no mu bikorwa bifatika dore ko hazabaho kuvura abaturage ku buntu, kuremera abatishoboye n’ibindi.

Murenzi Janvier, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere, imari n’ubukungu yishimiye uru ruzinduko anavuga ko ari amahirwe menshi ku baturage muri rusange. Yagize ati “Uyu ni umugisha udasanzwe ku Rwanda cyane abakiristo kuko ni amahirwe adapfa kubonwa n’igihugu icyo aricyo cyose. Uru ruzinduko ruzafasha mu iyogezabutumwa no mu buzima busanzwe bwongera ubukungu bw’Akarere muri rusange. Iirimo yo kwitegura yakozwe neza kandi yatanze akazi abaturage barinjiza, amahoteli agiye kwakira abashyitsi, turabona inyungu zizagera ku bantu benshi muri rusange.” Yakomeje ashimira uburyo Abadivantisiti bakomeje gufasha mu iterambere ry’ibikorwa remezo mu karere ka Rubavu no mu gihugu muri rusange.

Biteganyijwe ko Ted Wilson azigishiriza ku itorero y’Abadiventiste ryitwa Gate of Hope riri mu mujyi wa Gisenyi i Rubavu.Src:Imvaho





Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/05/2016
  • Hashize 8 years