Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cy’irekurwa ry’abo kwa Rwigara

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 6 years

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yemeje ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’urubanza.

Nyuma y’uko umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, yanzura ko ku birego byose, “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.”

Yakomeje agira ati “rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Ubushinjacyaha bwahise butangaza ko nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.

Hanyuma mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwakomeje bugira buti “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara n’abagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Yagize ati “Ntabwo twishimiye imikirize y’urubanza. Tuzajuririra kiriya cyemezo. Ubushinjacyaha nyuma yo gusubiramo urubanza twasanze tuzatanga ikirego mu Urukiko rw’Ubujurire.”

Yavuze ko bumva ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byari bihagije kuko Diane Rwigara na Nyina baregwaga ibyaha biremereye.

Yakomeje agira ati “Twizeye ko Urukiko rw’Ubujurire nirwemera kwakira ubusabe bwacu ruzafata icyemezo.”

Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ni urubanza rwaciwe rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/12/2018
  • Hashize 6 years