INKURU UKWIYE GUSOMA IKAGUSIGIRA ISOMO:

  • admin
  • 16/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Akenshi ubona abastar cyane cyane abo mu bihugu byateye imbere ukabona uburyo babayeyo ugakeka ko wenda byaba biterwa n’uko baba barakuriye mu buzima bwiza cyangwa barize amashuri menshi. Nyamara siko bimeze kuko abenshi muri bo bahuye n’ibibazo bikomeye mbere y’uko bagera aho bageze ubu.

Urugero rwa hafi ni urw’umugabo Sylvester Stallone benshi bita Rambo cyangwa Rocky, wamamaye cyane ndetse ufatwa nk’umwe mu bakinnyi ba sinema b’ibihe byose.

Nk’uko bigaragara ku mbuga zitandukanye , inkuru y’ubuzima bwa Sylvester Stallone benshi bazi nka Rambo mbere y’uko aba igihangange ni imwe mu nkuru ziteye agahinda z’ibyamamare bya Hollywood.

Sylvester Stallone ni umukinnyi wahangayitse mu buryo bwose bushoboka. Hari igihe yahuye n’ibibazo by’ubukene ku buryo yigeze kwiba imikufi n’ibikomo by’umugore we arabigurisha. Byaramukomeranye ku buryo yanabayeho atagira icumbi, kuko yamaze iminsi itatu arara aho bategera imodoka muri New York, kubera kubura ayo kwishyura inzu ndetse no kurya ari ikibazo. Yewe yageze n’aho atekereza kugurisha imbwa ye kuko ntacyo kuyigaburira yari akiyibonera. Yaje kuyigurisha ku madorali 25 gusa y’amanyamerika, ndetse mu buhamya bwe yivugira ko yatashye arira.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, nibwo yagize amahirwe yo kubona umukino w’iteramakofe hagati ya Mohammed Ali na Chuck Wepner, uwo mukino ukaba ari wo watumye agira igitekerezo cyo kwandika film yamenyekanye ku isi yose ari Rocky

Script y’iyi filime yayanditse mu gihe cy’amasaha 20, ayirangije atangira gushaka uburyo yayigurisha. Yaje kubona company iyikunze ndetse bifuza kuyigura ku madorali ibihumbi 125. Gusa we akabasaba ikintu kimwe gusa: ko yaba ari we ukina muri iyo film ari umukinnyi w’imena (main actor). Iyo studio yamwamaganiye kure bamubwira ko bidashoboka kuko atari azwi, bashakaga umuntu uzwi (star) uzabafasha gutuma iyo filime icuruzwa cyane. Bamubwiye ko babona ari umugabo usekeje ndetse n’uburyo avuga busekeje. Icyakuriyeho uwitwa Stallone yafashe script ye arisohokera.

Nyuma y’ibyumweru bicye baramuhamagaye bamusaba ko bamwongeza amafaranga bakamuha amadorali ibihumbi 250 kuri iyo script arabyanga, ndetse bamugeza no ku bihumbi 350 nabyo arabyanga. Ikibazo cyari cya kindi: bashakaga ko abaha filime ariko ntayikinemo, nawe ntabikozwe kuko yashakaga gukina muri iyo filime byanze bikunze. Byaje kurangira studio yemeye ko akina muri iyo filime ariko bakamuha ibihumbi 35 gusa.

Ibyakurikiyeho ni uko filime Rocky yaje gukundwa bidasubirwaho ndetse itwara ibihembo bitandukanye kandi bikomeye bya Oscar , ndetse akaba yarashyizwe ku rutonde ahatana n’ibihangange nk’umukinnyi mwiza. Iyi filime yaje gufatwa nk’imwe muri filime nziza z’ibihe byose muri American National Film Registry.

Tugarutse inyuma, nyuma gato y’uko Stallone abonye ayo madorari yakuye mu kugurisha script, yifuje kongera gusubizwa imbwa ye kuko yayikundaga cyane , byamufashe iminsi itatu atarahura n’uwari yayiguze. Babonanye Stallone yagerageje kumubwira uburyo yakundaga imbwa ye n’impamvu yatumye ayigurisha bityo asaba ko yayisubizwa. Umugabo yanze kumusubiza iyo mbwa bigera n’aho Stallone amugereka amadorali 1000 ariko umugabo amubera ibamba. Biragoye kumva uburyo kugirango abashe gusubirana imbwa ye byamusabye gutanga amadorali ibihumbi 15 mu gihe yari yayigurishije amadorali 25 gusa.

Ubu mu mateka ya sinema benshi bazi uyu mugabo nka Rambo, ni umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime kandi binjiza akayabo ka za miliyoni nyinshi z’amadolari, yavuye kure habi kandi yageze kure heza kuko atigeze acika intege kandi akaba yarigiriye icyigeze akihagararaho agakomera ku nzozi ze.

Iri ni isomo rikomeye ry’ubuzima . Ushobora kuba mu bibazo bikomeye, abantu bakifuza umutungo wawe ariko wowe batagushaka. Kugira ibitekerezo byiza n’ubumenyi bwinshi ubwabyo ntibihagije ahubwo kugira inzozi nziza kandi zikomeye, ukiha intego ndende y’icyo ushaka kugeraho n’iyo cyaba gikomeye bingana iki, ni kimwe mu bintu bizagufasha kugera kure wifuza.

Nuramuka wemeye gutanga ibitekerezo n’ubwenge bwawe mu buryo budakwiye uzabyicuza, nyamara niwemera gukorerwa ibindi byose ariko ukanga umuntu ukandagira inzozi zawe uzaba uharwanye kigabo . Ni wowe wenyine uzi icyo wifuza kugeraho, komeza utumbire inzozi zawe uhakanire abashaka gushyira akadomo ku nkuru y’ubuzima bwawe.

KORA SHARE URABA UFASHIJE ABAKIRI BATO KUGIRA INZOZI NYAZO, N’ABIHEBYE BAMENYE KO NTARIRARENGA!

  • admin
  • 16/08/2015
  • Hashize 9 years