UGANDA: Jose Chameleone yagize icyo atangaza ku muhanzi wakoranye ubukwe n’umukobwa w’imyaka 68

  • admin
  • 23/08/2015
  • Hashize 9 years

Uganda: umusore w’imyaka 28 Ronald Samawere uzwi ku izina rya Governor Ace akaba ari umwe mu bahanzibakorera umuziki wabo muri Leone Island inzu itunganya imiziki y’muhanzi Jose Chameleone ndetse n’abandi bahanzi batandukanye bahariya mugihugu cya Uganda aherutse gukora ubukwe bwatangaje benshi.




Govnor Ace n’umukunzi we Lisa mubyishimo bidasanzwe

Govnor Ace na Lisa Johnson Samawere nibamwe mubantu bakoze ubukwe umwe aruta undi cyane ko hagati y’imyaka yabo harimo ikinyuranyo cy’imyaka 40 yose bivuze ngo Govnor Ace afite imyaka 28 naho umugore we akagira 68. Benshi batunguwe n’urwo rukundo, gusa nk’uko uyu muhanzi Govnor Ace yabyitangarije kumbuga ze nkoranyambaga yavuze ko Lisa ari umuntu nk’abandi kandi amaraso afite niyo n’abakobwa bato bafite niyo mpamvu nawe akeneye umuntu wo kumushimisha.




Jose Chameleone nawe yashimishijwe n’ubukwe bwa mugenzi we

Umuhanzi Jose Chameleone n’ubwo atabashije kwitabira ubukwe kubw’impamvu z’akazi cyane ko itariki ubukwe bwa bereyeho uyu muhanzi yari afite gahunda y’ibitaramo, ariko hari ubutumwa yageneye uyu muhanzi mugenzi we babana mu nzu itunganyaumuziki ya Leone Island ho yagize at: “Urukundo rugira ibisubizo byinshi kurenza urwango, rero nta mpamvu yo kubwira abantu impamvu wishimyeahubwo wowe ubareke babyibonere”.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 23/08/2015
  • Hashize 9 years