Dore impamvu Jay-Z abona Nick Jonas nka Justin Tumbalake w’ahazaza
- 09/09/2015
- Hashize 9 years
Ku myaka 22 y’amavuko, ubusanzwe Nick Jonas ni umwe mu bahanzi bakora umuziki wo mujyana ya pop hariya muri leta zunze ubumwe z’Amerika akaba akomeje kwerekana ubuhanga muri iyi njyana cyane ko ibikorwa amaze kugeraho ku myaka ye bitungura benshi.
Jay z na Timbalake ku rubyiniro
Nk’uko tubikesha hollywoodlife.com Jay Z yatangaje ko zimwe mu mpamvu zituma avuga ko uyu muhanzi ukiri muto uririmba injyana ya pop afite ejo hazaza heza ari uko amubona mo impano nziza yakwifashisha aho bazakorana imishinga myinshi.” yagize ati Nick Jonas ni Justin Timbalake wejo hazaza nkaba nifuza ko twazakorana indirimbo mu rwego rwo gutangira guhuza ibikorwa n’uyu muhanzi ukiri muto”
Nick Jonas witegura gusimbura Justin mu njyana ya pop
Twabibutsa ko Jay-z mumwaka wa 2013 aribwo yakoranye indirimbo na Justin Timberlake yitwa “Suit & Tie” yaje gukundwa cyane nyuma yaho bongera gukora indi yitwa “Holy grail”, hitezwe indirimbo nshyasha ubwo ikirangirire muri HipHop Jaz-y azaba akorana numuhanzi Nick Jonas ndetse na Beyonce.
Yanditswe na Janvier Jbson/Muhabura.rw