Bidasubirwaho Itariki umuhanzi Stromae azazira mu Rwanda yatangajwe
- 05/10/2015
- Hashize 9 years
Tariki ya 17 Ukwakira 2015, U Rwanda ruzakira umuhanzi mpuzamaga ndetse unafite inkomoko mu Rwanda usanzwe uzwi ku izina rya Stromae, Iki gitaramo kizabera mu Nzu mbera byombi y’Ishuri Rikuru rya ULK-Univerisite Libre de Kigali, guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Nk’uko Judo Kanobana, umuyobozi wa Positive Production yabitangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe ngo iki gitaramo kizabera ahantu hatwikiriye, heza, kandi hafite ubushobozi bwo kwakira aba bantu. Ubusanzwe iki gitaramo cyagombaga kubera muri Stade Amahoro, ariko abagitegura bavuga ko basanze ari ngombwa ko cyimurwa kigashyirwa ahandi hagutse ariko noneho hatwikiriye kuko bizaba ari mu bihe by’imvura.
Umuhanzi Stromae ubwe nk’uko iyabigaragaje mu mashusho y’indirimbo yashyize ahagaragra ko nta gisibya azaza gutaramira Abanyarwanda. Muri aya mashusho, avuga ko kuri we bizaba ari ishema gusoreza mu Rwanda ibitaramo amazemo umwaka akora azenguruka Isi yamamaza Album ye nshya yise ‘Racine Carre’. Ubusanzwe Stromae yagombaga kuza mu Rwanda muri Kamena, ariko bitewe n’uburwayi iki gitaramo cyasubitswe by’igitaraganya habura gusa icyumweru kimwe ngo kibe. Kuri ibi, Kanobana yagize ati “Stromae ubu yarakize neza ari mu myiteguro yo kuza gutaramira Kinshasa na Kigali.”
Byitezwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu b’ingeri zose; abakuru, urubyiruko n’abato barimo abana, ku buryo kizasozwa ahagana mu ma saa yine. Judo Kanobana avuga ko umutekano uzaba wakajijwe, ndetse ko nta mpungenge z’uko cyazafungwa kitarangiye, nk’uko bijya biba kuri bimwe mu bitaramo by’i Kigali.
Mu kwinjira hazaba harimo icyiciro cy’abantu baciriritse bazishyura gusa ibihumbi bibiri (2,000 Rwf) n’ahandi h’icyubahiro aho kwinjira bizaba ari ukwishyura ibihumbi mirongo itatu (30,000Rwf). Amatike y’iki gitaramo yatangiye gucuruzwa hirya no hino mu mujyi wa Kigal
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw