Kuri ubu Taylor Swift nyuma yo guhigika Beyonce na Kardashian niwe mwamikazi wa Instagram

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years

Ntago bisanzwe kumva ko umuntu yagira abafana cyangwa se abamukurikira kurukuta rwe rwa Instagram bagera kuri millioni 50 zose z’abantu, ariko uyu muhanzikazi Taylor Swift umaze kumenyekana cyane kubera ubwiza bwe n’amafoto akunda gushyira ku nkuta ze z’imbuga nkoranyambaga ari nayo atuma bemeza ko akundwa n’umubare munini w’abantu cyane cyane abagabo.

Kuri ubu rero Umuhanzikazi Taylor Swift yamaze kuzuza abantu bagera kuri million 50, bose bamukurikira kurukuta rwe rwa Instagram. Ibi akaba abigezeho nyuma yo guhigika Beyonce na Kim Kardashian bari bamaze igihe arib barwanira kuri uyu mwanya w’abantu bakurikranwa n’umubare munini w’abafana ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram.

Mu kiganiro yagiranye na NME Magasine Swift yatangajeko ibintu abantu be baba biteze umunsi ku munsi atari ukumva ngo yatandukanye n’uyu ejo yagiye mu rukundo n’uyu ahubwo icyo baba bashaka ni ukumvako yakoze indirimbo nshyashya kandi nawe nibyo arimo abashakira kuko nibyo bituma bamukunda bakanamushyigikira kubw’ibitekerezo bibubaka agira.

Zimwe mu ndirimbo za Taylor Swift harimo iyo aherutse gukorana na Kendrick Lamar yitwa Bad Blood iyi nayo ikaba yaravuzweho amagambo menshi cyane cyane uburyo amashusho yaya akoze

Kanda hano wirebere amashusho y’iyi ndirimbo bad blood.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years