Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w’u Rwanda, ari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Stromae .

  • admin
  • 18/10/2015
  • Hashize 9 years

Madame Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida w’u Rwanda mu myanya y’imbere mu y’icyubahiro, ari kumwe na Minisitiri Uwacu Julienne, ndetse na Minisitiri Agnes Binagwaho


Ahagana saa tatu zibura mike ni bwo Stream yaje ku rubyiniro, yakirwa n’urusaku rwinshi rw’abantu bamwerekaga ko bamwishimiye. Uyu muhanzi wagaragarijwe ko yishimiwe cyane yahereye ku ndirimbo ye ‘Ta Fête’, aho abantu baririmbanaga na we, ubona bishimye ku maso. Abenshi bari bafite icyo kunywa mu ntoki buri wese yegeranye n’inshuti ze bazanye mu matsinda.

Hari bamwe bamwe bari baje bitwaje ibyapa bishushanyijeho isura ye, abandi banditseho amagambo y’amarangamutima yabo, bamubwira ko bamuhaye ikaze kandi ko batewe ishema no kumubona agarutse ku ivuko. Stromae yinjiye abantu bamaze umwanya bamutegereje kuko guhera mu ma saa kumi n’ebyiri ahabera igitaramo hari hakubise huzuye. Uko yateraga indirimbo abantu bahitaga baririmbana na we bamwikiriza bamwereka ko bazizi.

Ubwo Stromae yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze nshya harimo iyitwa ‘Quand c’est ?’ imaze ukwezi kumwe gusa isohotse abantu na yo bamugaragarije ko bayizi kuva itangiye kugeza irangira. Muri iki gitaramo hari harimo abazungu benshi, kandi muri rusange abari bakirimo bikirizaga ari benshi nk’abumva neza ururimi rw’Igifaransa yavugaga. babyinanaga na we, ariko abandi barangariye cyane uko yabyinaga, kuko yaririmbaga abyina imbyino ze zigaragara mu mashusho. Abantu barushijeho gutera hejuru cyane ubwo yageraga ku ndirimbo ze zikunzwe cyane zirimo Formidable, Alors On Danse na Papaoutai yasorejeho igitaramo. Stromae, mu kiganiro n’abanyamakuru yari yavuze ko byamutwaye imyaka ibiri kugira ngo akore ibitaramo 192 mu bihugu 29 byo hirya no hino ku Isi yamamaza Alubumu ye Racine Carrée, ku buryo ananiwe cyane. Brigitte Tumukunde, umwe mu ba hafi cyane bo mu muryango wa Stromae we yabwiye Iki Kinyamakuru ko iki gitaramo kitabanyuze gusa ahubwo cyanateye ishema umuryango wose.



Ati “Kuriya kuntu yitwaraga afite byinshi ahuje ba papa we, njyewe twarabanye. Iki gitaramo cyatumye dushimishwa n’uko yatugaragaje mu muryango, yataramye nk’utaramira ab’iwabo.” Mu kuririmba, Stromae yagiye anyuzamo akavuga amagambo y’Ikinyarwanda, asuhuza abantu ababwira ati “Muraho Kigali, ndabakunda!” No mu gusoza, yongeye gukoresha Ikinyarwanda abwira abari baje gutaramana nawe ati “Kigali, Rwanda Murakoze

.”


Ahagana saa yine n’igice z’ijoro ni bwo Stromae yashoje igitaramo, amaze igihe kigera ku masaha abiri aririmba anabyina. Yarinze ava ku rubyiniro abantu bamwerekako bakimushaka, ariko ababwira ko amasaha yo gutaha bakajya kuryama, yageze. Kanda hano wumvu indirimbo

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/10/2015
  • Hashize 9 years