Indirimbo Yuzuye amagambo akakaye Umuhanzi P Fla yakoze asubiza Bull Dogg nyuma yo kumwibasira
- 26/10/2015
- Hashize 9 years
Mu minsi mikeya ishize Ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda hakomeje kujya hacicikana indirimbo y’Umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gang uzwi ku izina rya Bull Dogg aho yakoze indirimbo yibasira mugenzi we cyane kugeza ubwo n’abakunzi b’umuziki hano mu Rwanda bakomeje kujya bagaya icyemezo cy’uyu muhanzi cyo gutuka mugenzi we bahoze banaririmba mu itsinda rimwe.
Amaze kumva indirimbo yakozwe na mugenzi we imutuka kuri ubu P Flan awe yamugiriye mu Nganzo aramubwirango oya ntibishoboka , ibi bintu tutari tumenyereye hano mu Rwanda ko Umuhanzi yahangana n’undi akagera aho akora indirimbo yose igamije kwibasira umuntu umwe nk’uko muri Leta zunze ubumwe za America bijya bigenda.
Bull Dogg yakoze indirimbo ayita Mana y’inzara naho P Fla ageze muri Sitidio aha ni inzu itunganya umuziki hanyuma akora iyitwa Gasopo Bull Dogg
Umva indirimbo zose hano
Kanda hano usome indi nkuru Bull Dogg atangaza ko nta kibazo afitanye na P Fla
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw