Umuhanzi Bebe Cool n’umufasha we Zuena babyaye umwana wa kane:Amafoto
- 12/11/2015
- Hashize 9 years
Umuhanzi Bebe Cool n’umugore we bari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka umwana w’umuhungu mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Uguhsyingo 2015, akaba yabyariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwana bibarutse aje asanga bakuru Alpha Thierry , Caysan na mushiki we Beata.
Nyuma y’igihe kitari gito byari bitegerejwe ko Zuena yibaruka, inkuru y’uko uyu mubyeyi yabyaye yatangajwe na Bebe Cool abinyujije kuri Facebook avuga ko umwana na nyina bose bameze neza. Bebe Cool yagaragaje ibyishimo yatewe no kwakira uyu mwana w’umuhungu ndetse ahita anatangaza amazina umwana yahawe izina rya Deen Ozil Ssali. Yagize ati “Ni umwana w’umuhungu nungutse n’umugore wanjye, ndagushimiye Mana namwe mwese mwadusengeye Imana ibahe umugisha”.
Byari ibyishimo Zuena amaze kubyara umwana we wa 4
Bebe Cool yahise ahishura amazina bamaze kwita umwana wabo avuga ko azitwa Deen Ozil Ssali ndetse avuga ko azishimira kubona umuhungu we abaye umukinnyi ukomeye wa ruhago.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw