Serena Gomez yirengagije amabi yakorewe na Justin Bieber ubu urukundo ruri guca amarenga
- 12/11/2015
- Hashize 9 years
Serena Gomez yagaragaje ifoto ari kumwe na Justin Bieber nyuma y’uko nanone mu ntangiro z’iki cyumweru Serena Gomez yoherereje ubutumwa bw’amajwi akoresheje telephone igendanwa bikaza gutuma benshi bakomeza kujya bibaza icyaba kihishe inyuma y’ubu butumwa bw’urukundo Serena Gomez yoherereje uwahoze ari umukunzi we Justin Bieber
Justin Bieber nyuma y’aho atundukanye na Serena Gomez ntago bigeze na rimwe barekera aho gukorana mu buzima bwabo bwa buri munsi ubu muri iyi minsi ikigezweho ni uko aba bombi Justin Bieber na Serena Gomez barimo kugenda bacanga abafana babo cyane ko umunsi umwe Justin Bieber arimo kwemeza ko we na Serena Gomez ari inshuti undi munsi akavuga ibitandukanye.
Mu cyumweru gishize Justin Bieber yagaragaye kuri radio imwe mu gihugu cyabo cya Leta zunze ubumwe za America avuga ko niba hari ikintu yicuza ni ukuba yarakundanye na Serena akiri umwana atari yamenya uburyo bakunda n’ukuntu yakwita kuwo bakundana mu rwego rwo kwirinda ko yamukorera amakosa akamucika cyangwa abandi bakamwitwarira.
Kimwe mu bintu nan’ubu birimo gucanga abakunzi b’aba bahanzi ni uburyo amafoto Justin Bieber arimo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ari kuba ari kumwe na Serena Gomez kandi bahuje urugwiro kugeza n’aho bamera nka cyera bagikundana
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw