Perezida Obama yahishuye umuhanzi abona urusha abandi muri America
- 16/01/2016
- Hashize 9 years
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa YouTube Perezida wa Leta zunze ubumwe za America Barrack Obama yatange umuhanzi yumva ko arusha abandi bakora Hip Hop muri iki gihugu abereye Perezida ndetse no ku isi hose.
Ibi byabaye nyuma y’aho umukuru w’igihugu cya America Barrack Obama yakiriye Umuhanzi Kendrick Lamar mu biro bye ahitwa WhiteHouse aho baganiraga ku bijyanye n’imibereho ya America muri rusange cyane cyane ku ruhande rw’imyidagaduro ndetse na Politiki yaranze Leta zunze Ubumwe za America muri rusange. Ibi rero byatumye uyu Perezida Barrack Obama abazwa ibibazo bitandukanye n’urubuga rwa YouTube kubijyanye n’uburyo abona abahanzi ba America ndetse n’uwo we ubwe afata nk’umuhanga urusha abandi bose. Ntakuzuyaza Barrack
Obama yasubije uyu Munyamakuru wa YouTube ko abona umuhanzi Kendrick Lamar ukomoka muri Leta ya Campton ashoboye kandi ni umusore ufite ahazaza heza ndetse anemeza ko we na Drake uwo abona ukomeye ari Kendrick Lamar. Mu magambo ye Obama yagize ati: “Ngewe nemera ko Drake ari umuhanzi mwiza ariko Kendrick Lamar we amurusha kwandika amagambo yumvikana ko afite ireme ndetse anagaragaza ko aba ari ibintu mpamo bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi abantu babamo”.
Biteganijwe ko Uyu muhanzi Kendrick Lamar azongera gusura ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Leta zunze Ubmwe za America mu cyumweru gitaha.
Kanda hano urebe ikiganiro Obama yagiranye na YouTube
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw