Bobi Wine yakorewe ibya mfura mbi ku munsi we w’amavuko ! “Reba amafoto”
- 12/02/2016
- Hashize 9 years
Ku myaka 34 y’amavuko yujuje uyu munsi tariki 12 Gashyantare 2016, Bobi Wine uzwi ku izina rya Ghetto Prezident akaba yatunguwe bikomeye n’umufasha we Barbie afatanije n’inshuti ndetse n’abavandimwe hanyuma bamena amazi menshi kuri Bobi Wine mu rwego rwo gufatanya nawe ibyishimo byo ku Isabukuru ye.
Icyamamare mu njyana ya Afro-Beat, Raggae ndetse na Dancehall ikunzwe cyane hariya muri Uganda uyu mugabo Bobi wine akaba yaravutse ku itariki 12 Gashyantare mu mwaka wa 1982 akaba yujuje imyaka 34 kuri uyu munsi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook Umukunzi ndetse akaba n’umufasha wa Bobi wine, Barbie akaba yatangaje n’umunezero mwinshi ko yishimira cyane uyu mugabo we Bobi Wine ndetse anagaragaza ko amukunda urukundo rudasanzwe ndetse anagaragaza ko amwubahira umubano bafitanye cyane.
Bobi wine bamumenyeho amazi nawe aho kurira araseka
Bobi wine n’umugore we Barbie ndetse n’abana babo ba 4
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw