Nyuma yo guhwihwiswa ko PGGSS itakiri mu maboko ya EAP kuri ubu ukuri kwaba kugiye kujya ahabona

  • admin
  • 17/02/2016
  • Hashize 9 years
Image

Byakomeje kujya bihwihwiswa hanze aha mu banyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umuziki ko amasezerano ya East African Promoters na BRALIRWA yo gutegura no gutera inkunga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star yaba yarasubitswe cyangwa yarasheshwe ariko amaherezo irushanwa ryaba rigiye gukomeza ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Irushanwa rikomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu , hateganyijwe kubamo Impinduka byose hagamijwe gufasha abahanzi n’abafana bazarikurikirana mu Ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali. Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka itanu ibera mu Rwanda kuva muri 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014) na Knowless (2015).

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou yemezako Guma Guma iri bugufi

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Igihe umuyobozi wa EAP, Mushyoma Joseph uzwi ku izina rya Boubou yavuzeko amasezerano ya Bralirwa na EAP atigeze aseswa ndetse yemeza ko mu minsi ya vuba cyane Abanyarwanda bazaba bamenyeshejwe gahunda y’irushanwa ndetse anizeza impinduka ndetse n’ivugururwa kuri iyi nshuro ya gatandatu ya PGGSS.

Benshi bakomeje kujya bibaza impamvu iri rushanwa ryakomeje gutinda uyu mwaka ndetse bamwe bakavuga ko byaba byaratewe n’irushanwa rya Miss Rwanda ririmo kuba muri iyiminsi ariko aha gusa twagerageje gushaka uyu muyobozi wa EAP ubwo twakoraga iyi nkuru ariko ku murongo wa Telefone ntago twabashije ku mufatisha.

Primus Guma Super Superstar itegurwa na East African Promoters (EAP) ku nkunga ya BRALIRWA binyuze mu kinyobwa cyayo cya Primus.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/02/2016
  • Hashize 9 years