Ese koko 2Pac yaba akiri ku Isi? Ese urupfu rwe yari asanzwe yararuteguye? Byinshi kuri ibi bibazo wibaza
- 23/02/2016
- Hashize 9 years
Tupac Amaru Shakur yapfuye mu mwaka wi 1996 azize urupfu rw’amasasu yarashwe n’abantu batigeze bamenyekana ubwo yavaga kureba umukino w’iteramakofe wari wahuje Michael Tayson na Bruce Don ha akaba yari kumwe n’uwitwa Suger Night bari mu modoka imwe y’uwo Suger Night, n’ubwo kugeza kuri uyu munsi iperereza rigikorwa ku bijyanye n’abantu bashobora kuba bihishe inyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi 2Pac , gusa kugeza iyi saha hagenda hatangazwa ibitandukanye kuri uru rupfu rwa Tupac ndetse ntago hari hamenyekana uwaba ari mu kuri cyangwa se avuga ibiri ukuri ku rupfu rwa Tupac.
Kuva uyu Tupac apfuye kugeza uyu munsi hashize imyaka igera kuri 20 ariko kugeza iyi saha nta muntu uzi neza koko niba uyu muhanzi yarapfuye by’ukuri cyangwa yaba akiri kuri iyi si nk’uko bikunze kugaragara mu itangazamakuru no mu bantu batandukanye hanze aha yaba abahoze ari inshuti z’uyu muhanzi ndetse n’abandi mu bamu rwanyaga.
Aha hari bimwe mu bimenyetso bamwe bagenderaho bemeza ko uyu Tupac ashobora kuba akiri muzima.
1. 2 PAC yakunze kujya abigaragaza ndetse akanabivuga mu ndirimbo ze ko ngo yari atagishaka kubaho nk’icyamamare. Kuri we ngo yumvaga adashaka guhora mu maso ya rubanda ndetse no guhora mu itangazamakuru, ariko ngo yanahungaga kongera gushyirwa mu buroko.
2. Akimara gupfa imihango yo gushyingura 2PAC yari ifunguye kuri rubanda ariko mu muhezo w’itangazamakuru, gusa nyuma yaje gusubikwa igitaraganya bisabwe n’umuryango we, Niyo mpanvu imihango yo kumushyingura ari urujijo kuko bitazwi neza nimba yarashyinguwe cyangwa se yaratwitswe.
3. Hari kandi bamwe bavuga ko yatwitswe ariko ngo byakozwe nyuma y’umunsi umwe apfuye kandi bisanzwe ngo ibi ntibibaho ko umuntu upfuye ahita atwika nyuma y’umunsi umwe ahubwo amanza gukorerwa ibizaminini bya Othopox ariko kuri 2Pac we ngo ntago yaba yarakorewe ibi bizaminini ngo bitamenyekana, ifoto ivugwa ko yafashwe mugihe cy’ibizamini bya Othopox abenshi bavuga ko atariyo, ngo ni ifoto y’inkorano igaragaza 2PAC yabazwe.
4. Abavuga ko yahambwe bisanzwe bo bavuga ko nta muntu wigize asabwa gucukura imva ye. Uwitwa Richard Galysia yibwiriye ikinyamakuru TMZD ko yakodeshejwe kugirango akorerweho iyo mihango ariko nawe yahise aburirwa irengero.
5. Ibyemeza neza ko 2PAC yateguye kandi yari azi neza iby’urupfe rwe, ni uko mu mwaka 1994, akiva muri gereza yahise ahindura amazina yiyita Makaveli , kuri Album 2Pac yise Makaveli kugifuniko cyayo 2Pac yagaragaye ameze nka Yezu ubambye, bivuze gupfa igihe kimwe no kuzuka mukindi.
6. Mu ndirimbo ze nyinshi yagiye agaragara nk’uwapfuye bisa nko gupfa ubundi akazuka agira ati ” 2Pac hanze Markvella yinjire”, ibi bifatwa nko kuzuka bundi bushya.
7. Ifoto yafashwe mbere y’uko apfa yafashwe ubwo yari mu modoka na Sugernight binavugwako ariwe wamugambaniye, ariko muri iyo modoka nta funguzo zarimo, mu minsi irindwi yamaze mubitaro ntafoto nimwe yigeze imufata igaragaza uko amerewe.
8. 2PAC ngo yari yarapanze iby’urupfu rwe.Ibi bigaragarira mu magambo yavugaga ndetse nindirimbo yasohoraga, byose byasaga n’ubahanuzi ku rupfu rwe. Mu ndirimbo nyinshi avuga ati ” nararashwe ndapfa ariko sinababwira uko byagenze” akongera ati ” byarubuhanuzi mbere y’uko mva muri gereza nagomba kuraswa” akongera ati ” munyitegure nk’uko mwiteguye kugaruka k’umwami Yesu”.
Tupac Shakur wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop ndetse kuri ubu bamwe bakaba bayimwitirira nk’umwami wayo
Aha tubabwire ko ibi ari ibigenda bitangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse bikavugwa n’abahanga bakurikiranira hafi ubuzima n’imibereho y’ibyamamare binyuranye hano ku Isi, ndetse ibi ntago bikwiye gukuraho ukuri wowe ubwawe waba usanganywe ariko nanone ushobora kubyifashisha umenya niba koko ibyo uzi aribyo cyangwa wenda hari ukwibeshya kwabayeho.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw