Umuriro waste hagati ya Madonna n’uwahoze ari umugabo we
- 03/03/2016
- Hashize 9 years
Umuhanzikazi Madonna n’uwahoze ari umugabo we Guy Ritchie bagiye mu nkiko ngo bakizwe n’ubutabera nyuma y’ubwumvikane buke bwavutse hagati yabo kubera umwana babyaranye witwa Rocco.
Madonna avuga ko atumva impamvu uyu mugabo adashaka ko arera umwana babyaranye mu gihe abifitiye ubushobozi kandi ari na we nyina nyakuri. Guy Ritchie na we yabaye ibamba avuga ko adashobora kwemerera ko Rocco ajya kubana na Madonna afata nk’umubyeyi gito. TMZ itangaza ko, hamaze iminsi hari impaka ndende hagati y’aba babyeyi bombi, buri wese arashaka kwigarurira Rocco ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye bitabaza inkiko.
Madonna na Ritchie bahaoze babana nk’umugore n’umugabo
Rocco w’imyaka 15 asanzwe abana na se mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Kuri Noheli ya 2015, Madonna yasabye Rocco ngo aze amusure muri Amerika, umwana aba ibamba avuga ko adashaka kuza mu muryango wa nyina. Rocco yabwiye Madonna ko ashimishwa cyane no kubana na nyina wabo ari nabyo byasembuye uyu muhanzi ajyana ikirego mu nkiko. Madonna yatanze ikirego mu rukiko rwa Manhattan mu Mujyi wa New York. Aba bombi bagomba kuburana mbere y’uko uyu muhanzi ajya gukorera igitaramo muri Nouvelle- Zélande.
Mu kwezi gushyize, Madonna yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Rocco ayiherekeza amagambo agaragaza ko amukumbuye aho yagize ati “Ndagukumbuye”. Madonna na Guy Ritchie batandukanye muri 2008 nyuma y’imyaka umunani bari bamaze barushinze. Muri icyo gihe nibwo bungutse umwana bakuye muri Malawi witwa David Banda, ubu afite imyaka icumi. Madonna afite abandi bana babiri Lourdes Leon, Mercy James
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw