Yaturiye mu ruhame avuga ko yibye telephone y’umuhanzi Ragga Dee

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 9 years
Image

Ubwo hatangwaga ibihembo bya Zzina Awards hariya mu gihugu cya Uganda, umukinnyi w’amakinamico(Theatre) , uzwi ku izina rya Daxx Kartel umaze kumenyererwa cyane hariya muri Uganda yapfukamye imbere y’abitabiriye ibi birori maze avuga ko yigeze kwiba telephone ya Ragga Dee ndetse arihana anasaba Imana imbabazi.

Daxx Kartel ni ubwa mbere agaragaye muri ibi bihembo bya Zzina Awards ndetse anabasha kwegukana ibyiciro byose yahatanagamo, Nyuma yo gutwara ibi bihembo yafashe umwanya arapfukama imbere y’abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo maze asaba Imana imbabazi kubw’uko yigeze kwiba Telefone y’umuhanzi ukomeye hariya muri Uganda Ragga Dee

Daxx Kartel yagize ati: “Imana ni igitangaza, iyo ntekereje ibihe nabayemo ndi umujura ukora mu mifuka y’abantu ndetse no mu bikapu byabo kubwo gushaka amaramuko nukuri nareba n’uru rwego ngezeho bintera gushima Imana”

Yakomeje agira ati: “Nukuri nibuga ubwo nibaga Telefone ya Ragga Dee nyimucomoye mu mufuka byari bitangaje ariko nanone kubw’Imirimo y’Imana ubu ndimo guhanganira nawe ibihembo ndetse nkabimutwara kuri ubu.
Umuhanzi Ragga Dee

Daxx Kartel wemeza ko yigeze kwiba Telefone ya Ragga Dee

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/03/2016
  • Hashize 9 years