Akabuze karabonetse.! “irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya 6 ryari ritegerejwe na benshi rigiye kuba
- 24/03/2016
- Hashize 9 years
Irushanwa rikomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, rigiye kuba ku nshuro ya Gatandatu , rizabamo impinduka zikomeye mu gufasha abahanzi n’abafana bazarikurikirana mu turere rizanyuramo.
Primus Guma Guma Super Star imaze imyaka itanu ibera mu Rwanda kuva muri 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James (2012), Riderman (2013), Jay Polly (2014) na Knowless (2015). Nk’uko Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa EAP ifatanya na Bralirwa gutegura iri rushanwa, yabwiye itangazamakuru ngo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe 2016 aribwo PGGSS ya 6 izatangizwa ku mugaragaro. Abanyamakuru b’imyidagaduro, abatunganya indirimbo n’abakurikirana umuziki batoranyijwe, bagomba gutora abahanzi bakwiye guhatanira iri rushanwa muri uyu mwaka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane haraba ikiganiro gihuza abanyamakuru n’ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP basobanura byimbitse imiterere n’impinduka ziri muri iri rushanwa uyu mwaka. Gutora abahanzi bazitabira Primus Guma Guma birabera kuri Hotel Top Tower ku Kacyiru guhera saa munani zo ku gicamunsi.Ubuyobozi buritegura buvuga ko rizagaragaramo impinduka nyinshi uhereye mu mitegurire kugeza risojwe kugira ngo rirusheho guhuza Abanyarwanda n’abahanzi.
N’ubwo ubuyobozi bwa EAP butangazako uyu mwaka imijyi ikorerwamo iri rushanwa iziyongera ariko mu mwaka ushize irushanwa ryanyuze mu duce 15 mu tw’u Rwanda harimo Rusizi, Nyamagabe, Nyanza, Huye, Ruhango, Muhanga, Karongi, Gicumbi, Rukomo, Kabarondo, Rwamagana, Ngoma, Musanze , Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw