Umuhanzi Bright Bigger yatangiye urugendo rudasanzwe mu bigo by’amashuli.
- 25/03/2016
- Hashize 9 years
Ku bufatanye n’Akarere akomokamo ka Gakenke, Umuhanzi Bright Bigger wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Kevine, Mukunzi wanjye, n’izindi zitandukanye, kuri ubu uyu muhanzi mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge yatangije gahunda yo kujya azenguruka mu bigo by’amashuli akangurira urubyiruko kurwanya no kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro na Muhabura.rw, uyu muhanzi yatubwiyeko iyi gahunda atayiteguye wenyine cyane ko n’Akarere gashyigikiye iyi gahunda ndetse akaba ari kumwe n’Umuhanzi wakanyujijeho cyane muri iki gihugu uzwi ku izina rya Fulgence waririmbye indirimbo zakunzwe cyane “Nyamusa n’Inyange ndetse na Unsange”. Bright Bigger yagize ati: “Ngewe iyi gahunda ni umushinga nateguye kera cyane nkiri no ku ntebe y’ishuli gusa aho naje gusoza amashuli yisumbuye nahise mpura n’izindi nzitizi nyinshi biruma ntakomeza uwo mushinga ariko iki nicyo gihe ngo nshyire mu bikorwa ibyo nari nariyemeje cyane ko n’Akarere gashyigikiye gahunda z’abahanzi ba hano iwacu.”
Kuri iyi nshuro uyu muhanzi ndetse afatanije n’igitero cy’abahanzi bakorera muzika hariya mu Gakenke ndetse no hanze y’aka Karere bazatangirira iyi gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge murubyiruko by’umwihariko mu bigo by’amashuli yisumbuye. Ku wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe bazaba bari mu kigo cy’ishuli cy’Urwunge rw’Amashuli rwa Nemba ya Mbere (GS Nemba 1), ibi birori bikazabera munzu mberabyombi ya Paruwasi ya Nemba ku isaha ya saa cyenda z’amanywa.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw