Umuhanzi Stromae yaharabitswe bikomeye n’ikinyamakuru Charlie Hebdo
- 31/03/2016
- Hashize 9 years
Umuhanzi Stromae (Ifoto/internrt )
Ipaji ya mbere y’ikinyamakuru “Charlie Hebdo” cyo kuwa 29 Werurwe 2016 yagaragayeho igishushanyo cy’umuhanzi Stromae akikijwe n’amagufa akomoza kuri se wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iki gishushanyo cyagarukaga ku magambo agize indirimbo ye yise “Papaoutai” aho abaza aho se aherereye.
Ikinyamakuru MetroNews kivuga ko abanyamakuru ba Charlie Hebdo bazwiho gushotorana bakoresheje ibishushanyo, bafashe idarabo ry’u Bubiligi bashyiramo umutwe wa Stromae ari kwibaza aho se ari maze bakerekana amaboko n’amaguru amusubiza ko ari ‘aha’ na ‘hano’.
Ku mbuga nkoranyambaga benshi mu bakunzi ba Stromae bababajwe n’iki gishushanyo ariko Stromae awe ntacyo arakivuga.
Igishushanyo cyasohotse ku kinyamakuru Charlie Hebdo kitashimishije umuryango wa Stromae 9Ifoto/Internet
Ikinyamakuru Het Nieuwsblad cyandikirwa mu Bubiligi cyo gihamya ko umuryango w’uyu muririmbyi rurangiranwa ku Isi ufite se w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligikazi, wababajwe bikomeye n’iki gishushanyo.
Se wa Stromae witwaga Rutare Pierre yishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kwezi k’Ukwakira 2015 nibwo bwa mbere Stromae yari agarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuva yaba ikirangirire ku Isi. Yakoze igitaramo kitazibagirana mu mateka ya muzika mu Rwanda ndetse ahamya ko afite amaraso y’ubunyarwanda nubwo bamwe bajyaga babishidikanyaho.
Icyo gihe kandi nibwo bwa mbere yatangaje ko agomba gufata umwanya akibuka se umubyara, ndetse yanabonaye na bamwe mu bagize umuryango wo kwa se.
Charlie Hebdo yigeze kubwagaho igitero n’abayitirira idini ya Islam kubera ko bayishinjaga gushushanya Intumwa y’Imana Muhamad kandi ari ikizira muri iri dini.
Umuryango wa Stromae ushotowe n’iki kinyamakuru mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yanditswe na Eddy Mwerekande/ Muhabura.rw