Social Mula yatangaje ukuri kwihishe inyuma y’indirimbo “Umuturanyi”

  • admin
  • 24/04/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umuhanzi mu njyana ya Afro beat Social Mula wamenyekanye mu ndirimbo “Abanyakigali, Agakufi, Uburoko” ndetse n’izindi zitandukanye yatangaje ko indirimbo ye Nshyashya yitwa “Umuturanyi” ntaho ihuriye no kuba ari inkuru mpamo ndetse anatwerurira ko iyi ndirimbo ari igitekerezo we yagize kugiti cye nk’Umuhanzi kandi yayiririmbiye Abanyarwanda bose n’undi wese uzayumva.

Ibi bije nyuma y’uko Anita Pendo, Umunyamakurukazi ndetse akaba n’Umushyushyarugamba aherutse gutangaza ko indirimo y’Umuhanzi Social Mula ishobora kuba ifite aho ihuriye nawe ndetse anatangaza ko aba bombi bashobora kuba baba mu gace kamwe kandi ngo n’inzu zabo babamo zikaba zegeranye. Ibi uyu munyamakurukazi yabitangaje abinyujije mu kiganiro Magic Morning akora kuri Radio Magic Fm gikorwa n’uyu Anita Pendo afatanije na Mulindwa Augustin, muri rwa rwenya rwe na Mulindwa, Anita akaba yaravuze ati: “Ngewe iyi ndirimbo (Aha yavugaga indirimbo ya Social Mula yitwa Umuturanyi) ndayikunda kandi mba numva uyu musore namwegera nkamubaza impamvu yamuteye kuyikora kuko nange turaturanye ndetse nkiyumva nagizengo ninge yayiririmbiye” Gusa Mulindwa yakomeje kujya abwira Anita ati wowe uzareke nguhe aka numero ke ka Telefone cyangwa uzajyeyo kwitirishwa aga sede (CD) ka filimi ubundi uhite ubona aho umuhera cyangwa hari n’ubwo wahita umubwira uti mpa n’aka numero kawe nzamenye igihe uzaba uhari hanyuma nkuzanire aka ga sede(CD) kawe.

Social Mula yemeza ko indirimbo ye Umuturanyi atari iyi yaririmiye umuntu ahubwo yayiririmbiye abakunzi b’Umuziki by’umwihariko Abafana be/Photo:Snapshoot

Aganira na Muhabura.rw Social Mula yadutangarije ko we ajya gukora iyi ndirimbo atari ashingiye ku nkuru mpamo ndetse anatubwira ko atazi niba koko uyu Anita baturanye gusa ngo kuko bose ari Abanyarwanda kandi batuye mu Rwanda ninayo mpamvu bagomba kuba baturanye kimwe nk’uko aturanye n’abandi Banyarwanda. Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kuvugisha Anita Pendo ngo agire icyo adutangariza gusa Telefone ye ntiyadukundiye kuko atigeze atwitaba ku murongo wa telephone.

Social Mula ni umwe mu bahanzi bakomeje kugarukwaho cyane cyane benshi avuga ko ubuhanga bwe budasanzwe ndetse kandi uyu muhanzi nawe akaba agerageza kugaragaza ko impano yo kuririmba atari ugushakisha ahubwo abishoboye. Kuri ubu uyu muhanzi yatubwiyeko afite indirimbo nshyashya yitwa “Kundunduro” yamaze kugera hanze ndetse akaba anateganya kuyikorera amashusho mu natngiro z’iki cyumweru kuburyo mu byumweru bibiri amashusho azaba yageze kubanyarwanda.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/04/2016
  • Hashize 9 years