Nahisemo guhindura gahunda y’imikorere kubera ubuhemu bwa bamwe mu bahanzi- “Boston”

  • admin
  • 26/04/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abahanzi nyarwanda benshi mu bamaze kubaka izina bavuga ko nubwo urwego bakoraho amashusho yabo rukiri hasi bitewe n’ubushobozi buke ,ariko ko ntako bataba bagize nubwo hakiri urugendo rurerure na byinshi bikibananiza .

Uko imyaka igenda yihirika umuziki w’u Rwanda ugenda utera imbere niko hari benshi bawubyazamo umusaruro mugihe bene kuwukora amarira aba ari yose . Mu rwanda usanga iyo umuhanzi agiye gukora amashusho y’indirimbo yirya akimara dore ko benshi nta n’abaterankunga baba bafite ,byinshi bibagora harimo n’ikibazo cy’imyambaro kuko baba bifuzako mu mashusho y’indirimbo zabo bazagaragara basa neza . Boston ni umusore ukora umwuga wo gucuruza imyenda igezweho ayivana hanze y’u Rwanda akayizana mu Rwanda akenshi uyu musore kubera uburyo acuruza imyenda igezweho kandi ihenze usanga agurirwa n’abastar bafite amikoro.

Nyuma y’uko uyu musore ukorera ubucuruzi I Nyamirambo kuri 40 yari asanzwe akodesha imyenda n’abahanzi bajyiye mu bitaramo bitandukanye cyangwa gukora amashusho y’indirimbo bakaza kumuhemukira bamwe bamwambura amafaranga abandi ahaye imyenda ntibayigarure yaje gufata umwanzuro wo guhagarika iyo gahunda yo gukodesha kuri ubu agurisha n’abahita bamwishyura. Nubwo Boston mbere yari yatangaje ko kuba akodesha imyenda n’abahanzi byamwinjirizaga amafaranga atari make ,gusa nyuma bamwe mubo yatizaga baje kumuhemukira bituma abihagarika gusa ngo nubundi ubucuruzi bwe buri gutera imbere ntakibazo. Mu kiganiro na Muhabura.rw uyu musore wihangiye imirimo akiri muto yadutangarije ko azana imwe mu myenda, inketo,ingofero, n’ibindi abastar bakenera bajyiye mu bitaramo cyangwa bari gukora amashusho y’indirimbo zabo kandi akaba agurisha kubiciro bitari hejuru.

Big shop iherereye I Nyamirambo kuri 40 yajyiye ivugwaho byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye ko nayo yaba ari mu bitera ingabo ,mu bitugu umuziki nyarwanda mugutuma abahanzi bagaragara neza imbere y’abakunzi babo kandi n’ubundi isanzwe ifite intego yuko uko umuziki w’u Rwanda utera imbere nabo biteguye kwagura ibikorwa murwego rwo kurimbisha abahanzi nyarwanda.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/04/2016
  • Hashize 9 years