Umuhanzi Insp Badox yatangaje impamvu atari akigaragara muri muzika Nyarwanda

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Insp Badox, umuhanzi nyarwanda mu njyana hip hop aratangaza ko nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu ruhando rwa muzika, kuko ngo yari ahugiye mj zindi gahunda zifitanye isano na muzika ye, agiye kongwra kwigaragariza abakunzi be.

Uyu muhanzi avuga ko gahunda yari arimo ari izo guha muzika ye ndetse n’ubuzima bwe muri rusange ireme dore ko mubyo yarimo hari gahunda yo Museveni yo kwiyamamaza ndetse n’ibindi bjsa nabyo. MauMau ni indirimbo agiye gushyira hanze vuba aha ndetse ikazagaragara no kuri alubumu ye ategura gushyira hanze muri uyu mwaka aho izaba iriho indirimbo nyinshi zizwi n’izindi zitarajya ahagaragara.

Badox kandi aratangaza ko kuri iyi alubumu ye habura indirimbo 5 kugira ngo yuzuze 12 zizaba ziyigize. Akaba yifuza kuzayita “Mu Buzima” ngo bimukundiye ikaba yazajya ahagaragara mu kwezi kwa 9 cyangwa ukwa 10.

Twabibutsa ko Badox azwi mu ndirimbo nk’ “Ibihe bya Nyuma” yafatanije na Bull Dog, “Mvuna” yaririmbanye na Oda Paccy, “MauMau” ateganya gushyira hanze akaba yarafatanije na Eric Mucyo ndetse n’izindi ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye nka Gaby Umutare n’abandi.

Insp Badox, Umuhanzi witabiriye igikorwa cyo kwamamaza Perezida Museveni wa Uganda/Photo:Pacifique

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 9 years