Abagize itsinda rya Dream Boyz basobaniye byinshi kundirimbo yabo “70”
- 05/05/2016
- Hashize 9 years
Tmc na Platini bagize itsinda rya Dream Boyz baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa 70 gusa n’ubwo iyi ndirimbo yamaze kwinjira mu mitima ya benshi ariko hari abatazi ubusobanuro ndetse impamvu iyi ndirimbo yitwa 70.
Mu kiganiro na Muhabura.rw, Platini yatubwiye ko ubusanzwe 70 bivuze imyaka umuntu ageramo cyane iyo ari kumwe n’uwo bashakanye ugasanga bagikundana rwa Rukundo rudasanzwe ndetse bakitana twa tuzina dukoreshwa mu Rukundo. Platini yagize ati: “Ubutumwa buri mu ndirimbo yacu 70 ni kumwe abashakanye baba bageze mu myaka y’izabukuru gusa aha si ukuvugako baba ashaje cyane ariko baba barariye ubuzima rero urumva iyo bombi barimo bibukiranya uburyo bajyaga bishimana, bajyana kubyina, bitana twa tuzina hanyuma bakaba nan’ubu bagikorerana ibyo bakoraga mu myaka ya mbere bagitangira kuba inshuti bituma umwe ashobora gushimira undi kuko aba yaramubereye umutambukanyi mwiza”.
Dream Boyz batanze ubusobanuro bw’izina ry’Indirimbo yabo Nshyashya 70
Indirimbo 70 yakozwe na Ishimwe Clement mu nzu itunganaya imiziki ya KINA Music ari naho iri tsinda rikorera umuziki. Dream Boyz batangaza ko iyi ndirimbo igomba kuba yakorewe amshusho ndetse mu byumweru bibiri Abanyarwanda bakazaba babonye amashusho y’iyi ndirimbo 70 ya Dream Boyz.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw