Umuhanzi Nshuti Legend yatangaje intwaro imwe agiye kwifashisha muri muzika ye

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

MUGABO Joefrey, uzwi cyane muri muzika Nyarwanda nka NSHUTI Legend, Imiririmbire ye ndetse n’ijwi rye ridasanzwe bimushyira ku rwgo rwo kuba yakwiyegurira imitima y’Abanyarwanda batari bake ndetse kuri ubu kaba yaramaze kubona amasezerano y’Imyaka itanu n’Inzu itunganya Imiziki ya Touch Entertainment akaba ahamya ko agiye kubyaza umusaruro aya mahirwe yabonye muri Muzika ye.

Mu kiganiro na muhabura.rw mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Gicurasi, NSHUTI Legend yadutangarije ko impamvu yari amaze iminsi asa n’utagaragara cyane ari ukubera ibikorwa yari ahugiyemo byo gutunganya bimwe mu bihangano bye no kubiha ireme. Legend yatubwiye ati: “Nari mpugiye mu gutunganya indirimbo zimwe z’amajwi ndetse n’amashusho y’indirimbo yange Byarizanye nteganya gushyira hanze mu mpera za Gicurasi”. Aya ni amagambo ya NSHUTI Legend. Uyu muhanzi kandi akaba yadutangarije ko nyuma y’igihe kirekire akora wenyine, ubu noneho akaba yabonye Inzu itunganya umuziki bazajya bafatanya mu bikorwa bye bya Muzika (Lebel) ikaba ari “Touch Entertainment” kuko babengutse imiririmbire ye maze bamuha amasezerano y’imyaka itanu bakorana. Ubu ngo akaba ateganya kuyibyaza umusaruro akora cyane ibihangano byinshi kandi byiza kuko yizeye ko nabo bazamukorera ibifite ireme n’ubuziranenge.

Abajijwe icyo ateganyiriza bakunzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange, yagize ati”umuziki ufite ireme niyo ntego kandi ntabwo NSHUTI Legend ari uw’i Kigali gusa ahubwo ni uw’Abanyarwanda bose, niyo mpamvu mfite gahunda yo kujya negera abakunzi n’abafana bange hirya no hino mu turere twose tw’igihugu mbataramira, ibintu nkeka bizashimisha buri wese“. Yasabye kandi Abayobozi b’igihugu cyacu gushyigikira muzika Nyarwanda kugira itere imbere cyane ko ubona ifite intumbero nziza, aho kugira bibande ku kiciro kimwe nka sport ibindi bakabiterera iyo, muzika nayo ibe kimwe mu bigaraza isura nziza y’u Rwanda.
Nshuti Legend wamenyekanye mu njyana nka Uranyura n’izindi

NSHUTI Legend azwi mu ndirimbo nka Byarizanye ari gukorera amashusho, Uranyura, Ujyane Nange n’izindi nyinshi zakunzwe n’Abanyarwanda batari bake by’Umwihariko abakunzi b’ibihangano bye.




Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/05/2016
  • Hashize 9 years