Knowless yabwiye YEGO Ishimwe Clement, umukunzi we w’igihe kirekire
- 27/05/2016
- Hashize 9 years
Bamwe bati amaherezo y’inzira ni mu nzu abandi nabo bakavuga menshi bashaka ajyanye n’Ibyifuzo byabo gusa ayavuzwe kuri Butera Knowless umuhanzikazi uzwi hano mu Rwanda hamwe na Producer Ishimwe Clement ni menshi none aranze baye impamo kuri ubu bakaba bashyize ahagaragara iby’urukundo rwabo ndetse bagaragaje n’aho ruberekeza mu gihe kizaza bari kumwe n’Umugore n’Umugabo.
Knowless na Clement ni abakunzi b’igihe kirekire bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo batavumburwa ko bari mu rukundo. Amacenga no kujijisha bya hato na hato, kuterura ngo hamenyekane mu by’ukuri uko byifashe nibyo byaranze urukundo rwabo kuva muri 2011 kugeza kuwa 27 Gicurasi 2016 ubwo bimenyekanye ko bagiye kurushinga byeruye. Mu ijoro ryacyeye, habaye umuhango ukomeye ugaragaza ipfundo ry’urukundo rwa Producer Ishimwe Clement na Knowless. Umusore yabitangaje byeruye mu maso y’inshuti n’abavandimwe, anahita asaba Butera Knowless ko yakwemera akazamubera umugore undi ntiyazuyaza aravuga ati “YEGO”!
Ni mu birori byabereye muri Kigali City Tower, aba bombi bari batumiye inshuti zabo za hafi ndetse hari n’abahanzi bose bo muri Kina Music Tom Close n’umugore we, TMC na Platini bagize Dream Boyz, Aline Gahongayire, Christopher n’abandi bakorana bya hafi. Inshuti magara ya Producer Clement [itifuje ko dutangaza izina] yabwiye IGIHE ko bateguye uyu muhango mu ibanga rikomeye ndetse birinze ko hagira umunyamakuru uhatunguka ngo hato bitabyuka byasakaye mu itangazamakuru ry’u Rwanda kandi bashaka kuzagera ku munsi w’ubukwe bikiri ibanga. Ati “Sha hari inshuti zabo gusa, nabonyemo n’abahanzi bo muri Kina Music bariya baririmbana na Knowless. Nyine twari twagiye muri Century Cinema, twabanje tureba filime mu kanya gato bazimya amatara bacuranga indirimbo Knowless na Clement bakunda hanyuma nyine umusore ahita ashinga ivi amusaba ko yazamubera umugore.”
Nta muntu wari wemerewe gufata amafoto muri ibi birori, bari bafite umufotozi wabo bwite bateguye mu kwirinda ko hagira ifoto ibacika ikajya hanze. Knowless na Clement ngo bari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye gusa ngo bizwi n’inshuti zabo gusa ndetse buzataha bitaranze Kanama 2016. Ati “Ubukwe ni vuba cyane! Ntabyo muzi se? Ubukwe ni mu kwezi kwa munani itariki sinyibuka.”
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw