Anita Pendo ntazibagirwa Umusore wapfuye baraye basangiye
- 07/06/2016
- Hashize 9 years
Anita Pendo yagarutse ku bihe byiza yagiranye n’inshuti ye yitwa Rurangwa Yves wari uzwi nka Jimmy basangiye mu ijoro ryo kuwa 6 Kamena 2015 yava mu kabari agapfa.
Anita ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ni umwe mu bakozweho iperereza Rurangwa amaze gupfa. Uyu mukobwa na nyakwigendera bari inshuti magara ndetse basangiye mu kabari mu ijoro yapfiriyemo. Yongeye kugaruka ku gahinda yasigiwe n’urupfu rwa Jimmy wapfuye mu buryo budasobanutse, avuga ko ashengurwa bikomeye no kuba inshuti ye yarapfuye agasigara akorwaho iperereza nyamara ngo iyo nyakwigendera aba akiri mu mwuka yakagaragaje ukuri.
Umwaka urashize Rurangwa Yves [Jimmy] apfuye, Anita yanditse kuri Facebook amagambo agaragaza ko uru rupfu rwamwigishije byinshi birimo kwihanganira byose ndetse ngo yamenye kwihanganira gusangira n’abanzi be ku isahani imwe.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw