Urban boyz yo muri Road Show y’I Nyamirambo itandukanye cyane n’iyo muzabona I Ngoma –“Safi Madiba”

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

Politiki ya Urban Boyz muri iyi Guma Guma y’uyu mwaka ifite umwihariko kuko twebwe iyo tujya kwitegura Igitaramo (Road Show) gikurikira tugendera ku byo tuba twarakoze muri Road Show iheruka kandi imyiteguro irakomeje kuko twaje muri iri rushanwa gutwara igikombe niyo mpamvu dukora cyane ngo tuzagitware tubikwiye kandi ngire ngo Abanyarwanda cyangwa abatanga amanota muri iri rushanwa barabibona ko turi gukora neza- “Safi Madiba (Urban Boys)”.

Aya ni amagambo yatangajwe na Safi Madiba mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw, Umwe mu bahanzi bagize Itsinda rya Urban Boyz ubwo twamubazaga aho bageze bitegura igitaramo kizakurikira igiherutse kubera I Nyamirambo aho baririmbaga mu buryo bwa Live, aha aba bahanzi bakaba baratunguranye mu miririmbire yabo ndetse n’imitegurire y’urubyiniro (Stage)n’Ubwo aba bahanzi basanzwe bazwiho kugaragara neza ku rubyiniro haba mu buryo bw’Imyambarire n’Uburyo bagaragara gusa benshi bakaba baratunguwe n’Imiririmbire y’aba bahanzi. “Urban boyz yaje muri Guma Guma uyu mwaka itandukanye n’iyo mwari musanzwe muzi cyane ko kugeza uyu munsi haba mu buryo bw’imiririmbire ndetse n’imyitwarire haba ku rubyiniro cyangwa mu bundi buryo” nk’Uko Safi akomeza abitangaza. Urban Boyz ngo nk’uko bakomeza babisezeranya abakunzi b’umuziki muri rusange Abanyarwanda bose ngo uyu mwaka baje muri PGGSS bafite gahunda yo kwigaragaza neza bitandukanye n’uko bari basanzwe bazwi gusa kuri Safi we ngo ashaka kurandura burundu imvugo yakunze kuranga Abanyarwanda ivuga ko Abahanzi Nyarwanda bakiri hasi mu miririmbire ya Live.

Safi kandi akomeza avuga ati: “Inkunga ya mbere muri iri rushanwa ni Abafana b’umuziki Nyarwanda kuko nibo baduha amajwi ikindi kandi nibo baba baradushyigikiye kugirango tuboneke ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe ndetse bujuje ibisabwa ngo binjire mu irushanwa”. Safi yasoje asaba Abanyarwanda gukomeza gushyigikira Itsinda rya Urban Boyz muri aya marushanwa ya PGGSS6 aho kubatora ari ukwandika Umubare 9 ukohereza kuri 4343 hanyuma ukaba ubahaye amahirwe yo gutwara iri rushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya 6.




Videwo igaragaza uko Urban Boyz bitwaye mu gitarami cy’Inyamirambo/Video:Igihe

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 9 years