Ibyamamare Clever J na Rafiki CogaStyle bazataramira muri ZAG NUT Bar and Restaurant Kimisagara kuri iki Cyumweru
- 18/06/2016
- Hashize 9 years
Umuhanzi Clever J wabiciye bigacika muri Uganda ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba abifashijwemo n’indirimbo nk’iyitwa Fanya Kazi yakunzwe cyane hano mu Rwanda n’izindi zitandukanye kuri Iki Cyumweru cyo ku wa 19 Kamena 2016 azaba ataramira Abanyarwanda mu kabyiniro kazwi nka ZAG NUT Bar and Restaurant iherereye Kimisagara mu karere ka Nyarugenge hano I Kigali.
Ni mu rwego rwo gushimisha abasanzwe babyinira muri Zag Nut dore ko usibye kuba ari Bar na Restaurant basanzwe bafite n’akabyiniro ndetse na gahunda yo kuzana abahanzi kugira ngo bahure n’Abafana babo baganire banifotozanye kuri bamwe baba bashaka kwifotozanya n’Ibyamamare bakunda haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yaho, Akaba ariyo mpamvu bahisemo kuzana uyu muhanzi Clever J benshi bifuzaga kubona.
Uwizeyimana Clement , Umuyobozi wa ZAGNUT yabwiye Muhabura.rw ko kuzana umuhanzi akenshi bataba bamutezemo inyungu ahubwo bo babikorera abakiriya bagana Iyi bar ikaba ari n’akabyiniro(Club). Clement Yagize ati: “Ubusanzwe iyi gahunda yo gutumira abahanzi bakomeye ihoraho hano muri Zag Nut ahanini twibanda kubo mu Rwanda kuko nibo baba bakunzwe na benshi kandi abakiriya bacu baba babadusabye natwe mu rwego rwo kunoza serivise duha abatugana tukubaha ibyifuzo byabo hanyuma tukabazanira umuhanzi badusabye ariko ubu twahisemo kubazanira umuhanzi uturutse hanze y’u Rwanda kugirango tubashimishe kurushaho kandi ndasaba Abanyarwanda bose by’Umwihariko abakunda kwidagadura kujya basimbukira hano muri Zag Nut bakagorora Ingingo kuko tuba tubafitiye umuziki wo kubibafashamo”
Zag Nut bagira na gahunda yo gutanga ibihembo babinyujije muri tombora ku bakiriya babo
Biteganijwe ko Clever J na Rafiki bazatangira gutaramira abakunzi babo muri Zag Nut ku isaha ya saa tatu z’ijoro(9h00 Pmm) kugeza mu rukerera nk’uko bisanzwe muri ZAG NUT Bar and Restaurant iherereye kimisagara hafi ya Maison De Jeune.
Reba hano amashusho y’indirimbo Fanya Kazi ya Clever J
I love you mama
Ensi Yaleta
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw