Indirimbo ya Papa Wemba na Diamond bise “Chacun pour soi” yagiye hanze

  • admin
  • 24/06/2016
  • Hashize 9 years
Image

Indirimbo Papa Wemba, umuhanzi wafatwaga nk’Umwami wa Lumba, yasize akoranye na Diamond bise “Chacun pour soi” yagiye hanze kuri uyu wa 24 Kamena 2016Mbere y’uko Papa Wemba yitaba Imana, yasize akoranye indirimbo na Diamond bise “Chacun pour soi” ugenekereje bivuze ngo “Buri wese ku giti cye.”

Barayikoze tariki 28 Werurwe 2016 nk’uko byatangajwe kuri Youtube ya Papa Wemba ari na ho hashyizwe bwa mbere iyi ndirimbo.

Mu magambo yaherekeje iyi ndirimbo bagize bati “Nshuti bavandimwe, dore indirimbo ya nyuma ya Papa Wemba yakozwe tariki 28 Werurwe 2016. Iyi ndirimbo yari ayishimiye cyane. Ni indirimbo ihuza abacyera n’ab’ubu. Ndizera ko iri bubanyure. Aruhukire mu mahoro.” Banatangaje ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha bazashyira hanze amashusho agaragaza amagambo agize iyi ndirimbo (video Lyrics) kandi ko bari gutegura kuzayikorera video aho bazagerageza gushyiramo ibihe byamuranze, ikaba ishobora kuzajya hanze umwaka utaha.

Diamond Platnumz abinyujije kuri Instagram, na we yashyizeho iyi ndirimbo anayiherekeresha ubutumwa bwo kubwira abafana be ko indirimbo yagiye hanze byemewe n’amategeko. Yagize ati “Duteganya ibintu ariko Imana ni yo ibisohoza. Ntituzigera tukwibagirwa. Icyubahiro kandi Imana ihimbazwe.” Akomeza agira ati “Bafana banjye, indirimbo nakoranye na Papa Wemba ibyumweru bitatu mbere y’uko yitaba Imana yageze hanze mu buryo bwemewe. Mushobora kuyumva.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO BAKORANYE

Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wamenyekanye ku izina rya Papa Wemba ni umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Yavutse tariki 14 Kamena 1949 yitaba Imana tariki 24 Mata 2016 aguye ku rubyiniro ubwo yaririmbiraga muri FEMUA Urban Music Festival i Abidja, muri Côte d’Ivoire. Yari umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime aho yagaragaye muyakunzwe cyane yitwa “La vie est belle”. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo nka Maria Valencia, Yolele, Wake up n’izindi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/06/2016
  • Hashize 9 years