Itariki ya 04 Nyakanga kuri nge ni Umunsi Abanyarwanda babonye Ubuzima –“Asinah Erra”
- 05/07/2016
- Hashize 8 years
Asinah, Umuhanzikazi ukora injyana ya Dancehall akaba ari n’umwe mu banzikazi bafite imyemerere ndetse babarizwa mu idini ya Islam, kuri we ngo iyo itariki ya 04 Nyakanga ahita atekereza ko u Rwanda rwabonye ubuzima ndetse n’umucyo Abanyarwanda barimo kwishimira uyu munsi wa none.
Itariki ya 04 Nyakanga 1994, u Rwanda rwabohowe n’Ingabo za RPF Inkotayi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame akaba ari nawe mugaba mukuru w’Ingabo kuri uyu munsi wa None, ubwo twizihiza uyumunsi wo kwibohora usanga abanyarwanda batandukanye harimo n’Ibyamamare bagenda batanga ubutumwa butandukanye bujyanye n’uyu munsi wo kwibohora twizihiza buri mwaka ku itariki ya 04 Nyakanga. Mu kiganiro na Muhabura.rw uyu Assinah Erra Umuhanzikazi Nyarwanda yadutangarije ko kuri we uyu munsi awufata nk’umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubuzima, Asinah yagize ati “Itariki 04 Nyakanga kuri nge ni umunsi ukomeye mu mateka y’igihugu cyange, kuri ngewe ni umunsi numva ko nasubiye kobona ubuzima kuko igihugu cyanjye cyavuye mu icuraburindi ry’amateka mabi rero igihugu cyose cyu Rwanda cyabaye saved from( Cyabohowe) ingoma y’igitugu ubu turanezerewe umutekano niwose.Nyagasani naburi wese wabigizemo uruhari ashimwe kandi natwe nk’abanyarwanda dushyigikiye buri wese witanze kugira ngo ibi byose tube twarabigezeho”
Uyu muhanzikazi kandi akomeza mu butumwa bw abwira Abanyarwanda ko bakwiye kureba aho bavuye, bakareba iterambere umunyarwandakazi amaze kugeraho n’uburyo agenda ahabwa agaciro umunsi ku munsi akemeza ko ibi byose Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda ariyo u Rwanda rubikesha ari nayo mpamvu ashimira by’umwihariko umukuru w’igihugu.
Asinah ni umuhanzi winjiye muri muzika avugwaho byinshi bitandukanye harimo n’ubuhanga benshi batamukekeragaho kugeza ubu akaba afite indirimbo zigera kuri eshatu ze wenyine harimo n’izindi agenda afatanya n’abandi bahanzi batandukanye hano mu Rwamda harimo n’iyi afitanye na Neg G the Genaral.
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw