Katauti yagize icyo avuga ku mubano we na Oprah
- 26/07/2016
- Hashize 8 years
Katauti yavuguruje amakuru yose yavuzwe ku mubano we na Oprah anahamya ko nta kibazo yigeze agirana n’umugore we kugeza ubu bakaba ari umugore n’umugabo nk’uko byahoze kandi ngo nta n’ibyo gutandukana bateganya
Ndikumana Hamad Katauti wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi igihe kirekire ni umugabo wa Irene Uwoya wamamaye muri sinema ya Tanzania. Kuri ubu uyu mukinnyi w’Amafilimi uzwi ku izina rya Oprah amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru ry’iki gihugu ko afitanye umubano wihariye n’umuririmbyi Charles Njagua Kanyi [Jaguar] ndetse byigeze gutangazwa ko biteguye kurushinga. Katauti umaze igihe kinini mu Rwanda, yavuze ko inkuru zatangajwe ko Irene Uwoya agiye kurushinga bwa kabiri nta shingiro bifite. Aba bombi ngo bamenya iby’aya makuru iyo babisomye mu binyamakuru.
Katauti yagize ati “Njyewe ntabwo nigeze ntandukana n’umugore wanjye. Ndibaza ko byavuzwe kenshi, banavuze ko hagiye kuba ubukwe ariko ndakeka ko hagiye gushira umwaka , Amakuru ahari ni uko ntigeze ntandukana n’umugore wanjye. Nta kibazo dufitanye.” Yasobanuye ko kuba atabana n’umugore we igihe kinini, ngo ni uko bombi bafite imirimo bakorera mu bihugu bibiri bityo ntibyorohe ko babana igihe cyose. Iyo yagiye muri Tanzania asura umuryango we gusa akavuga ko bitorohera Irene Uwoya kuza mu Rwanda kubera impamvu z’akazi. Yagize ati “Igihe cyose iyo ndi muri Tanzania mba ndi kumwe n’umuryango wanjye, iyo ndi mu Rwanda ntabwo yaza kuhicara ngo areke akazi. Tubivuganaho kenshi, icyemezo cyose mfata tuba twabanje kwicara tukabyimvikanaho.”
Oprah aherutse kubwira Bongo 5 ko muri iyi minsi ahugiye ku mushinga wa filime y’uruhererekane yitwa “Drama Queen” yifuza gushyira hanze. Yongeye ati “Nari ncecetse ntegura ikintu gishya, turashaka gushyira filime yacu ku rundi rwego, abafana banjye nababwira ngo banyitegure mu gihe gito bazongera bambone.”
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw