Diamond yemeye ko umugore we ajya agirira ishyari abagore n’abakobwa bamufana
- 10/08/2016
- Hashize 8 years
Diamond Platinumz yemeye ko umugore we ajya agirira ishyari abagore n’abakobwa bamufana
Ibi yabyemeye mi kiganiro aherutse guha television. Yagize ati: “Iyo ndi gukora amashusho y’indirimbo zanjye akenshi ntaba ahari, gusa ashobora kumpamagara inshuro zigera kuri 50.
Iyo mweretse rero amashusho twakoze maze akareba uduce tumwe na tumwe mbyinana n’abakobwa cyangwa abagore ku buryo navuga budasanzwe ambaza impamvu nabikoze.
Gusa ndamusobanurira akabyumva akumva ko ndi umunyamuzika ko ibyo rero ari bimwe mu kazi kanjye.” Yunzemo ati: “Rimwe nari mu Burayi ndi gukorerayo ibitaramo, maze nandika kuri twitter nti: ’Abagore banjye bicyubahiro bari he…’ ntiyabyakiriye neza yambajije impamvu ndimo kubaza aho abagore bari, ati:’Ibi bivuze ko ushaka ko baza mukabonana’. Namubwiye ko ibi nta kintu kinini bivuze ko ari uburyo bwa gihanzi bwo kuvuga gusa
Yanditswe na Beatha/Muhabura.rw