Meddy yasobanuye iby’indirimbo bamushinja gushishura Rihanna
- 26/09/2016
- Hashize 8 years
Nyuma y’uko Meddy ashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ntawamusimbura’, maze abantu bagatangira kuvuga ko iyo ndirimbo ashobora kuba yarafashe iya Rihanna yitwa’ Love on the Brain’ akayisubiramo, Meddy babamaganiye kure avuga ko atigeze yigana Rihanna, ngo kuko indiribo zabo bombi zikoze mu njyana yakunze kuva kera kuko na se umubyara ari yo yacurangaga.
Kuri we asanga abantu bagiye bavuga ibyo byose ari uko wenda badasobanukiwe ibijyanye n’umuziki cyangwa se batarigeze banashaka kubimenya. Ko kuba yararirimbye injyana ya Blues atari ayimenyereweho ariyo mpamvu ibyo byose byavuzwe.
Gusa impamvu yahisemo gukora ‘Ntawamusimbura’ muri iyo njyana, ko hari abahanzi benshi bo hambere bakoraga iyo njyana kandi indirimbo zabo zigakundwa.
Bityo ko yashatse kwereka abafana be n’abahanzi bato bakizamuka ko n’indirimbo zikoze mu byo bita ‘Igisope’ nazo zakundwa.
Meddy yagize ati: “Abantu bagiye bavuga ko nasubiyemo indirimbo ya Rihanna sinigeze nshaka kumva ibyo bavuga. Kuko nakoze injyana ya Blues kandi si Rihanna wayihimbye. Hari abahanzi benshi ku isi bayikora.”
Ku bijyanye n’imishinga y’izindi ndirimbo arimo gukora, avuga ko hari album arimo gutunganya yifuza ko izaba iriho indirimbo nyinshi nziza kandi mu njyana zitandukanye.
Avuga ko icyo abantu bakwiye kujya bitaho ari ibikorwa by’umuhanzi yabagejejeho aho gucungana no kumenya ko igihangano yakoze adafite aho yagikuye.
Ngabo Medard Jobert uri muri Amerika, hari amakuru aherutse gutangazwa ko bishobotse ashobora kuzaba ari mu Rwanda tariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri Noheli. Ni mu gitaramo kitaramenyekana neza n’uwagiteguye uwo ari we.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw