Ndanezerewe, Ndishimye pe, uyu mwaka ni umwihariko – Knowess wizihije isabukuru y’imyaka 26
- 03/10/2016
- Hashize 8 years
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Ukwakira 2016 wari umunsi ukomeye mu buzima bwa Butera Knowless wizihiza imyaka 26 ishize abonye izuba, akaba ari ku nshuro ya mbere yizihizaga uyu munsi abana n’umukunzi we Ishimwe Clement nk’umugore n’umugabo.
Mu kiganiro na Butera Knowless ubwo twamubazaga uburyo yizihije uyu munsi, yatubwiye ko ari ibintu bidasanzwe ndetse ibirori byatangiye kuwa Gatanu ubwo yatungurwaga n’umugabo we n’inshuti zabo za hafi. Ubwo twavuganaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Knowless yavugaga ko ibyishimo bikomeje, aho yari agifite ubutumire bw’inshuti mu rwego rwo gukomeza kwizihiza uyu munsi.
Ati “Bimeze neza, ku mugoroba bankoreye surprise n’ubu nyine ndacyaryohewe mfite ubutumire, ndasangira n’inshuti zitandukanye, ndanezerewe, ndishimye pe.”
Knowless n’umugabo we hamwe n’inshuti zabo bishimanye ku wa Gatanu
Knowless Butera uhamya ko uyu wari umwaka w’impano zidasanzwe yagabiwe n’Imana, akomeza avuga ko gushima Imana ari iby’ingenzi iyo ubonye umwaka ushize n’undi ugataha, ariko by’umwihariko we akaba afite impamvu zikomeye zo gushima Imana yamutangije urugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo kumuhuza na Ishimwe Clement.
Ati “ Uyu mwaka ni umwihariko. Uyu mwaka ni umwaka w’amateka kuri njye, nagiye mbona impano nyinshi zitandukanye zivuye ku Mana. Ni iby’agaciro kandi nizeye ko ari itangiriro ry’ibindi byiza byinshi imbere hampishiye.”
Butera Knowless yabonye izuba tariki ya 01 Ukwakira 1990, avukira mu karere ka Ruhango. Ni umwana w’ikinege ukomoka kuri Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bigaragaza mu kiragano gishya cy’abanyamuziki, aho yatangiye gushyira ahagaragara ibihangano bye mu 2009, aza kumenyekana cyane nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yise Komeza, yaje gukurikirwa na Byarakomeye, Ko uhinduka, Byemere n’izindi.
Tariki ya 7 Kanama 2016 nibwo Butera Knowless yashakanye na Ishimwe Clement, usanzwe azwi mu gutunganya indirimbo z’amajwi ndetse akaba ari we wamufashije mu gice kinini cy’umuziki we w’umwuga.
Yanditswe na Uwizeyimana Sebastien/Muhabura.rw