Nyuma yo kwimukira mu mujyi wa Dar- Es-Salaam, ari kubona inyungu mu muziki we

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Moni, wo mu itsinda rya Central Zone uririmba mu njyana ya hip-hop muri Dodoma, yavuze ko yatangiye kubona inyungu nyinshi mu muziki we nyuma yo kwimukira muri uyu mujyi wa Dar-es-salaam.

Uyu muraperi, muri uyu mwaka ni umwe mu bahanzi bashya bazamutse mu ntera ishimishije cyane mu muziki wa Fiesta 2016.

Moni yatangarije Ladha 3600 EFM ko yatangiye kubona inyungu nyinshi nyuma yo kwimukira mu mujyi wa Dar-Es-Salaam.

Moni ati, “izi nyungu zitabarika natangiye kuzibona ubwo navaga Dodoma nimukira mu mujyi wa Dar-es-salaam”.

Uyu muraperi akomeza avuga ko Dar-es-salaam ari ahantu heza ku buryo hashobora kugwa neza abahanzi ndetse n’abakunzi ba wo batandukanye, kabone nubwo baba batuye kure y’uwo mujyi.

Kuri ubu, uyu muhanzi ari gukora neza bishimishije hamwe n’indirimbo ye nshyashya yise “Vanilla & Strawbery” yakorewe muri sitidiyo (studio) yitwa “Tongwe Record”.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2016
  • Hashize 8 years