Byinshi ukwiye kumenya kuri Patrick ukina mu Ikinamico Urunana

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Amenyerewe cyane mu batuye I Nyarurembo aho aba akina mu ikinamico Urunana imaze kumenyerwa hano mu rwanda kuri radiyo y’igihugu akaba yaramenyekanye ku izina rya Partick Musonera mwene Sesiriya, urugendo rwe mu gukina amakinamico yemeza ko rwatangiye akiri umwana muto n’ubwo yaje kumenyekana nyuma.

muri iyi nkuru twaguteguriye byinshi waba wibaza kuri uyu Patrick ukina mu ikinamico Urunana bikubiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na MUHABURA.rw ubwo yamusuraga,

Mwatangira mwibwira umuntu utabazi ubundi Patrick ni muntu ki?

ubusanzwe nitwa Sibomana Emmanuel n’ubwo abantu benshi baziko nitwa Patrick, navutse tariki ya 12 Gashyantare 1985 mvukira ahitwa Gasoro mu Murenge wa Kigoma akarere ka Nyanza Intara y’Amajyepfo, mvuka mu muryango w’abana batanu nkaba ndi uwa gatatu muri bo

Nize amashuli abanza mu kigo cy’amashuli cya kigoma gusa nyuma ya jenoside naje gukomereza amashuli abanza ishuli ribanza rya nyarutovu riherereye mu murenge wa nyarutovu naho ayisumbuye nyakomereza muri eseki (ecole scondaire kigoma) riherereye mu karere ka ruhango

kuva mu mwaka wa 2001-2004 narimo niga ikiciro cya mbere cy’amashuli yisumbuye nyuma nakomereje muri ecole secondaire nyakabanda nigamo ishami ry’indimi n’ubuvanganzo aho nakuye impamyabushobozi isoza amashuli yisumbuye

Kuri uyu munsi wa none abantu bakuzi nk’umukinnyi w’amakinamico, Ese waba warabitangiye ryari?

Ubusanzwe gukina amakinamico navuga ko ari nk’impano navukanye kuko nkiri mu mashuli abanza natangiye kujya nkina amakinamico ariko bimwe by’abana ubwo nyuma ngiye mu mashuli yisumbuye biza gufata indi ntera ari nabwo naje gutangira kwiyumvamo koko ko nshobora kuba nkunda gukina amakinamico n’ama filimi

N’ubwo nakinaga amakinamico niga mu mashuli yisumbuye ariko byagarukiraga ku rwego rw’ishuli wenda n’andi marushanwa twitabiraga ariko ntago byaba ari ibintu wenda umuntu yabona ahazaza habyo ako kanya. Gusa nyuma yo kurangiza amashuli yisumbuye naje gukina mu ikinamico yanyuraga kuri radio Rwanda yitwaga isano ubwo ndibuka hari mu mwaka wa 2012 icyo gihe wenda kubaba bibuka iyo kinamico nakinaga nitwa marcel. kuri uyu munsi wa none rero nkaba ndi umukinnyi w’inyarurembo aho nkina mu ikinamico urunana nitwa Patrick musonera umuhungu wa sesiriya.


Ese ubuzima bwo gukina amakinamico ububayemo bwonyine cyangwa ubifatanya n’akandi kazi?

(Aseka…) urabona ubusanzwe kugirango umuntu abe umuntu bisaba byinshi cyane kandi ubuzima ni bugari ntago bugarukira ku kintu kimwe bityo nange rero bitewe n’uko uruganda rwo gukina amakinamico rutari rwagera ku rwego rwo hejuru kuburyo umuntu yabikora bikamutunga mba ngomba kubifatanya n’akandi kazi mu gihe mbona bishoboka. Ubusanzwe nkora n’akazi k’itangazamakuru nakoze ku ma radio anyuranye ndetse na televiziyo hano mu Rwanda n’ubu niko kazi mfatanya no gukina amakinamico

Ikindi wenda nakongeraho ni uko gukina amakinamico ni ibintu bimfasha mu buzima bwange bwa buri munsi kuko mbasha kubona iby’ibanze umuntu akenera ngo abeho nk’aho kuba ibyo kurya ndetse nkanambara kuko ngire ngo urabona ko ntambara nabi, ninayo mpamvu rero nishimira umwuga wanjye uramfasha mu mibereho ya buri munsi


Ese kuva watangira gukina mu runana ni iki ubona wungutse?

Ibyo nungukiye inyarurembo byo ni byinshi, icyambere impano yange yarushijeho kugenda yaguka umunsi ku munsi nawe urabyumva kuko dufite abatoza beza cyane bagenda batwungura ubumenyi uko bukeye n’uko bwije muby’ukuri urwego nari ndiho n’aho maze kugera uyu munsi biratandukanye kandi ni ibintu nishimira cyane nkanabishimira imana ntibagiwe n’abatoza banjye tubana I nyarurembo

Ikindi navuga ni uko hari inyungu nyinshi zo mu buryo bw’imibereho nakuye mu kuba nkina mu ikinamico urunana nko mu rwego rw’amafaranga, inshuti n’abavandimwe ngenda nunguka umunsi ku munsi, ikindi kandi ni uko kuri ubu maze kuzenguruka ibice bitandukanye by’igihugu aho tugenda twiyereka abakunzi bacu ndetse tujya gukinira ikinamico aho baherereye.

Ese wumva uteganya kugera ku ruhe rwego mu mwuga wo gukina amakinamico/ama filimi?

Mbere na mbere wenda nkunganiye ho gato urwego maze kugeraho narwo ni rwiza nta kibazo gusa wenda aho numva nsigaje kugera niho kure nko kuba nzajya nkinira ahantu hari camera za cnn, bbc, france24, mtvbase n’ibindi bitangazamakuru bikomeye kuburyo ubutumwa bwanjye buzajya bugera ku isi hose, mboneraho gushimira itangazamakuru by’umwihariko muhabura.rw kuko abanyamakuru nibo batuma tubasha gukora ibikorwa bikagera kubo tuba twabigeneye. Ikindi ni uko numva nshaka kurenga urwego rwo gukina mu Kinyarwanda gusa ahubwo nkajya nkina no mu ndimi z’amahanga

Mu buzima se ukunda iki?

Ubusanzwe nk’uko ndi umuntu ukijijwe nkunda gusenga nkaba nsengera mu itorero rya (United Christian Church) tukaba dufite umushumba mwiza kandi nshimira kubwo kuba amafasha kwegerana n’IMANA

icyo nanga cyambere ni ukubona umuntu warenganijwe ahanini yarenganijwe n’uwitwaje icyo aricyo, nkanga kandi kubona umukoresha wanze kwishyura umukozi we atabiburiye ubushobozi, nkababazwa cyane umuntu ukora amakosa agatsimbarara ntiyemera icyaha no kwikosora

Mu kurya se ukunda iki?

ubundi ngewe ntago ngorana kubijyanye no kurya kuko umboneye ka sambusa, umuceri ukaranze ukuntu, capati n’ifiriti ubwo waba wanshoboye

Ni iki wabwira abanyarwanda by’umwihariko abakuzi n’abakunda kugukurikira mu ikinamico urunana?

Icyambere na bashimira ngashimira abanyarwanda bose muri rusange nkanashimra urubyiruko bagenzi bange mbakangurira no gukura amaboko mu mifuka bagakora bakamenya ko nta kintu cy’ubu cyizana ahubwo byose biva mu gukora cyane kandi bigahira abakunda imana

ikindi ku bakunzi b’ikinamico urunana by’umwihariko abakuna uburyo nkina ndabashimira cyane kuko nibo dukorera ndanabasaba gukomeza kudushyigikira kugirango dukore ibyiza birushijeho

Murakoze

Murakoze


Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2016
  • Hashize 8 years